Sindayiheba Phanuel uri mu banyeshuri b’i Nyange bashyizwe mu Ntwari z’u Rwanda, yatorewe kuyobora Akarere ka Rusizi ko mu ntara y’Iburengerazuba.
Sindayiheba yatorewe mu matora yo kuzuza abagize inama njyanama y’akarere ka Rusizi yabaye kuri uyu wa Gatanu.
Ni amatora yasize atorewe kuyobora aka karere, nyuma yo gutorwa ku majwi 299, ahigitse Mugorenejo Béatha bari bahanganye wagize amajwi 30.
Sindayiheba watorewe kuyobora Rusizi, asanzwe ari umwe mu ntwari z’u Rwanda zibarizwa mu cyiciro cy’Imena.
Ku wa 18 Werurwe 1997 ubwo abacengezi bagabaga igitero ku Ishuri Ryisumbuye ry’i Nyange riherereye mu karere ka Ngororero, Meya mushya wa Rusizi yigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye.
Yigeze gutanga ubuhamya asobanura ko mu ma saa mbiri z’ijoro ubwo we na bagenzi be bari barangije gufata ifunguro rya nimugoroba, bagiye gusubiramo amasomo, ari bwo bagiye kumva abacengezi binjiye mu ishuri.
Icyo gihe bahise basaba abanyeshuri kwivangura Abahutu bakajya ukwabo n’Abatutsi ukwabo ariko bo barabyanga.
Ati: “Mu 1997, mu gice cy’Intara y’Iburengerazuba n’Intara y’Amajyaruguru, Umutwe wa FDLR n’Interahamwe zateraga ziva muri Congo, bakaza bakica abantu bakiba imyaka n’amatungo. Mu ijoro ryo ku itariki 18 rishyira iya 19 [Werurwe], twari mu ishuri dusanzwe turindiwe umutekano, ariko hari n’ibikorwa byagendaga biwuhungabanya bigasubizwa inyuma n’Ingabo z’Igihugu.”
Yongeyeho ati: “Muri iryo joro abacengezi baje ku ishuri ryacu, nyuma y’igihe humvikana urusaku rw’amasasu hanze aho. Badusabye kwitandukanya, Abahutu bakajya ku ruhande rumwe, n’Abatutsi ku rundi, turabahakanira tubabwira ko turi Abanyarwanda bigaragara ko bitabanejeje.”
Sindayiheba avuga ko abo bicanyi babonye abo banyeshuri banze kwitandukanya, batangiye kubarasamo amasasu na za Gerenade, mu ishuri yigagamo bicamo abanyeshuri 3 abandi barakomereka.
Abo bicanyi banagiye mu ishuri ryo mu mwaka wa Gatanu, bagenda birobanurira abanyeshuri, bagendeye ku masura n’indeshyo, na ho bica abanyeshuri batatu, abandi barakomereka.
Sindayiheba yatorewe kuyobora Rusizi asimbura Kibiriga Anicet wayoboraga aka karere weguye mu Ugushyingo 2024.

