M23 yemereye ingabo za SADC zaheze muri RDC gutahana n’intwaro zazo

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu wemeye ko uzafasha ingabo z’Umuryango wa SADC ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutaha, zikajyana n’ibikoresho byazo birimo n’intwaro. M23 yemeye gutanga ubwo bufasha, ubwo kuri uyu wa Gatanu yahuriraga mu nama n’Abagaba b’Ingabo z’ibihugu bigize SADC yabereye mu mujyi wa Goma. Ni inama ku ruhande rw’uyu […]
Umwe mu ntwari z’u Rwanda yatorewe kuba Meya wa Rusizi

Sindayiheba Phanuel uri mu banyeshuri b’i Nyange bashyizwe mu Ntwari z’u Rwanda, yatorewe kuyobora Akarere ka Rusizi ko mu ntara y’Iburengerazuba. Sindayiheba yatorewe mu matora yo kuzuza abagize inama njyanama y’akarere ka Rusizi yabaye kuri uyu wa Gatanu. Ni amatora yasize atorewe kuyobora aka karere, nyuma yo gutorwa ku majwi 299, ahigitse Mugorenejo Béatha bari […]
Perezida Kagame yasabye RIB gukoresha AI mu kurwanya ibyaha

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu guhashya ibyaha cyane cyane ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Perezida yatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025 ubwo yakiraga indahiro ya Col. Kayigamba Kabanda Pacifique, Umunyamabanga Mukuru mushya wa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB). Perezida Kagame yavuze ko abanyabyaha bagenda […]
Dani Alves yagizwe umwere

Uwahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona, Dani Alves yagize umwere nyuma y’uko atsinze ubujurire bwe kuri uyu wa Gatanu, ubwo urukiko rwo muri Espagne rwateshaga agaciro icyemezo cyari cyamuhamije icyaha cyo gufata ku ngufu. Mu Gashyantare 2024, Alves yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu nyuma yo guhamwa no gufata ku ngufu umugore mu kabari […]
RIB yakebuye ababyeyi bahana abana babo boshye ibikoko

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakebuye ababyeyi baha abana babo ibihano biremereye; rugaragaza ko ibyo bidakwiye. RIB yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 27 Werurwe, ubwo yari mu bukangurambaga bugamije gukumira ibyaha bwakorewe mu kagari ka Kagasa ho mu murenge wa Gahanga w’akarere ka Kicukiro. Bimwe mu byaha RIB yagaragaje harimo ibyugarije umuryango nyarwanda; aho usanga […]
Bangkok: Inyubako y’amagorofa 30 yagwiriye abantu 43 [Amafoto]

Ku wa Gatanu, inyubako y’amagorofa 30 yari ikiri kubakwa mu gace ka Chatuchak i Bangkok yahirimye nyuma y’umutingito ukomeye wari ku gipimo cya 7.7, aho yagwiriye abakozi 43. Abantu barindwi babashije kurokoka, mu gihe ubutabazi bwahise butangira ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuvuzi bw’Ibyago by’Ibiza hamwe n’Ikigo cya Narenthorn gishinzwe ubutabazi bwihuse. Igisirikare cyahise gitabarira […]
Umupolisi wa kabiri wa Kenya amaze kwicwa n’ibyigomeke byo muri Haiti

Umukozi w’ingabo z’amahanga zoherejwe muri Haiti kurwanya imitwe yitwaje intwaro, Bénédict Kabirou yapfiriye mu gico cyari cyatezwe n’agatsiko mu gace ka Artibonite mu ntangiriro z’icyumweru. Ni umupolisi wa kabiri wa Kenya wishwe muri iki gihugu mu gihe cy’ibyumweru bitandatu. Aka gatsiko k’ibyigomeke byo muri Haiti kari kateguye gahunda zose: bari bazi ko abapolisi bo muri […]
Kenya yohereje Odinga muri Sudani y’Epfo guhosha amakimbirane yongeye kubura

Kenya yohereje uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Raila Odinga, muri Sudani y’Epfo nk’intumwa idasanzwe yo gufasha guhosha amakimbirane yongeye kubura hagati ya Perezida Salva Kiir na mukeba we umaze igihe kinini bahanganye akaba na Visi Perezida wa mbere, Riek Machar, ashobora gusubiza igihugu mu ntambara. Ishyaka rya Machar rivuga ko afungiwe mu rugo mu murwa mukuru […]
Umukobwa w’imyaka 17 yishwe azira kwanga kurongorwa n’umusaza w’imyaka 55

Muri Kenya, umukobwa w’imyaka 17 witwa Gaala Aden Abdi, wabaga mu nkambi y’impunzi ya Dadaab, yishwe urupfu rubi, umurambo we uratwikwa nyuma yo kwanga gushyingirwa ku ngufu n’umugabo umuruta cyane, ufite imyaka 55. Amakuru avuga ko Gaala yari amaze iminsi akorerwa iyicarubozo mbere y’uko yicwa. Mbere yo kwitaba Imana, yashoboye guhamagara nyina kuri telefoni, amusobanurira […]
Abakinnyi ba Kiyovu Sports banze gukora imyitozo

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bafashe icyemezo cyo kudakomeza imyitozo kubera kutishyurwa imishahara y’amezi atatu n’ubuyobozi bw’ikipe. Mu gihe Kiyovu Sports iri kwitegura umukino ukomeye izahuramo na Police FC ku munsi wa 22 wa shampiyona, ikibazo cy’amikoro gikomeje kuyisubiza inyuma aho abakinnyi bahisemo kutitabira imyitozo yabaye kuri uyu wa Gatanu. Nk’uko byemejwe n’amakuru yaturutse kuri Kigali […]
Cibitoke: Abacukuzi ba zahabu 2 bapfuye bazize imyitozo ya gisirikare y’Imbonerakure

Abacukuzi ba zahabu babiri bapfuye abandi batatu barakomereka bikabije mu myitozo ya gisirikare yakorwaga n’Imbonerakure, Urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD. Ibi byabereye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri itariki ya 25 Werurwe i Cishemere, byongeye kubyutsa impungenge z’uko urubyiruko rw’abasivili rukomeje kwigishwa igisirikare ndetse n’ingaruka ku baturage. Abatangabuhamya bavuga ko Imbonerakure zitabiriye […]
Intumwa za M23 ziri i Doha

Intumwa z’umutwe wa M23 zamaze kugera i Doha muri Qatar, aho zitabiriye ubutumire bwa buriya bwami. Ni amakuru yemezwa n’abarimo ikinyamakuru Jeune Afrique. Intumwa za M23 i Doha ziyobowe n’abarimo Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida w’uyu mutwe, cyo kimwe na Colonel John Imani Nzenze usanzwe akuriye ubutasi muri uriya mutwe. M23 yakiriwe i Doha, nyuma […]
Ubu duteraniye aha, u Rwanda rufite 1/2 cy’ingabo zarwo ku butaka bwa Congo – Intumwa ya RDC

Intumwa ihoraho ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Loni, Zénon Mukongo, yatangaje kuri uyu wa Kane, itariki ya 27 Werurwe imbere y’Akanama gashinzwe umutekano ko kimwe cya kabiri kirenga cy’ingabo z’u Rwanda cyoherejwe ku butaka bwa Congo. Ibi yabivugiye mu kiganiro ku kibazo cy’umutekano muri DRC. Zénon Mukongo yagize ati: “Mu gihe duteraniye aha, […]
Isoko ryo mu mpeshyi muri Premier League rizarema kabiri

Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) yatangaje ko muri iyi mpeshyi isoko ry’abakinnyi rizarema kabiri bitewe n’imimerere idasanzwe ifitanye isano n’Igikombe cy’Isi cy’amakipe (FIFA Club World Cup). Isoko rya mbere rizarema igihe risanzwe rifungurirwaho aho rizatangira ku Cyumweru, tariki ya 1 Kamena kugeza ku wa Kabiri, tariki ya 10 Kamena. Nyuma y’icyo gihe, rizongera gufungwa by’agateganyo […]
M23 ni yo yigaruriye Goma na Bukavu, si u Rwanda: NduhungireheÂ

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko kuba u Rwanda rwarashyizeho ingamba zo kurinda imipaka yarwo ntaho bihuriye no kuba ingabo zarwo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 27 Werurwe, ubwo yari imbere y’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Abibumbye. U Rwanda […]
Umunyarwenya uherutse mu Rwanda yahawe akazi mu biro Perezida Ruto

Umunyarwenya w’Umunya-Kenya Vincent Mwasia Mutua, uzwi cyane ku izina rya Chipukeezy yagizwe Umuyobozi Wungirije ushinzwe Protokole n’Ibikorwa mu Biro bya Perezida wa Kenya. Iri tangazo ryatanzwe ku wa Gatatu rikaba ryakomeje kuganirwaho cyane, aho abantu benshi bamushimiye kuba yinjiye muri izi nshingano nshya. Chipukeezy, uzwi cyane mu gutera urwenya ku rubyiniro yashimiye Perezida William Ruto […]
Abarusiya 6 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bw’ubukerarugendo mu Nyanja Itukura

Abantu batandatu, Abarusiya bose, bapfuye nyuma y’uko ubwato bw’ubukerarugendo burohamye nko muri kilometero imwe uvuye ku nkombe za Misiri. Guverineri waho yavuze ko abakerarugendo 39 barokowe, kandi nta muntu wabuze. Guverineri Major General Amr Hanafi yavuze ko ba mukerarugendo 45 muri ubwo bwato baturutse mu Burusiya, Norvege, Suede n’u Buhinde, hamwe n’abakozi batanu bo mu […]
Amerika yambuye viza abanyeshuri 300 bagaragaye mu myigaragambyo irwanya politiki zayo

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko ubuyobozi bwa Trump bwambuye viza z’abantu “barenga 300” bivugwa ko bafitanye isano n’imyigaragambyo yo muri za kaminuza ishyigikiye Palesitine. Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Werurwe 2025, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri Guyanna, Rubio yagize ati: “Turabikora buri munsi. Igihe cyose mbonye umwe […]
Burundi: Abajura bitwikiriye ijoro biba UkaristiyaÂ

Diyosezi Gatolika ya Gitega yo mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko hari abajura bitwikiriye ijoro, bayiba ukaristiya. Mu itangazo iyi Diyosezi yasohoye yavuze ko buriya bujura bwahagaritse Misa yagombaga kuba igamije gusabira amahoro ibihugu byo mu karere. Usibye ukaristiya zo mu bubiko butagatifu (tabernacle) bwa Paruwasi ya Karuzi, hanibwe ibikoresho byo mu kiriziya bisakaza amajwi […]