IMG-20250328-WA0006

RIB yakebuye ababyeyi bahana abana babo boshye ibikoko

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakebuye ababyeyi baha abana babo ibihano biremereye; rugaragaza ko ibyo bidakwiye.

RIB yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 27 Werurwe, ubwo yari mu bukangurambaga bugamije gukumira ibyaha bwakorewe mu kagari ka Kagasa ho mu murenge wa Gahanga w’akarere ka Kicukiro.

Bimwe mu byaha RIB yagaragaje harimo ibyugarije umuryango nyarwanda; aho usanga hari ababyeyi bahohotera abana, ku buryo hari ababavutsa uburenganzira bwabo bw’ibanze cyangwa bakabakubita.

Umukozi wa RIB mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yagaragaje ko abana bagakwiye kuba babungabungwa; kuko hari ibyo baba badashoboye bakwiye gufashwamo n’ababyeyi ndetse n’inzego z’ubuyobozi.

Ati: “Umwana niba afite uburenganzira bwo kujya mu ishuri akajya kwiga, ntabwo umubyeyi afite uburenganzira bwo kumubuza ubwo burenganzira yemerewe. Cyangwa umwana yavuye mu ishuri ugasanga umubyeyi yatereye iyo, nyamara kurera bisaba guhoza ijisho ku mwana umwigisha unamwereka uruhare akwiye kugira kuri ejo hazaza.”

Ntirenganya yaboneyeho kwihanangiriza ababyeyi bahana abana babo boshye ibikoko; ashimangira ko ibyo bidakwiye.

Ati: “Twavuze no kuri ba bandi babaha ibihano ndengakamere bidakwiye abana. Umwana arahanwa iyo yakosheje, ariko ntabwo umwana ahabwa bya bihano bimuhahamura.”

“Ntabwo umwana ahabwa bya bihano bimuvuna cyangwa ibumugiraho izindi ngaruka, haba ku mitekerereze ndetse n’ahandi. Umwana ahanwa yigishwa, agahanurwa; ntabwo ahanwa ibihano bimuhahamura, bimukura umutima, aho guhabwa ibihano bimwigisha kuba inyamaswa. Ntabwo umwana ahanwa nk’igikoko, ahanwa nk’umuntu kandi ibihano ahawe bikaba ari ibimwigisha koko.”

Ubukangurambaga bwa RIB mu karere ka Kicukiro, buriyongera ku bwo uru rwego rwakoreye mu turere twa Nyarugenge na Gasabo mu mujyi wa Kigali.

IMG 20250328 WA0001
Abaturage bakomeje gukangurirwa kwirinda ibyaha bitandukanye
IMG 20250328 WA0006
Ntirenganya ukuriye Ishami Rishinzwe Gukumira Ibyaha muri RIB ubwo yaganirizaga abaturage b’i Gahanga muri Kicukiro

IMG 20250328 WA0005 IMG 20250328 WA0008 IMG 20250328 WA0003

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *