Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu guhashya ibyaha cyane cyane ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Perezida yatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025 ubwo yakiraga indahiro ya Col. Kayigamba Kabanda Pacifique, Umunyamabanga Mukuru mushya wa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Perezida Kagame yavuze ko abanyabyaha bagenda biyongera ku rwego mpuzamahanga bakoresheje ikoranabuhanga mu buriganya n’ibindi bikorwa bigira ingaruka ku baturage. Yashimangiye ko RIB ikwiye kongera ubushobozi bwayo binyuze mu bushakashatsi, gukoresha ikoranabuhanga no gushaka ibimenyetso bifatika.
Ati: “Noneho hasigaye hariho n’ubwenge buhangano (AI), ibyo byose ni byo abantu bakoresha mu kubaka ubushobozi bwacu.”
Perezida Kagame yanagarutse ku kamaro ko kuba inyangamugayo no gukorera abaturage batizigama. Yasabye abayobozi kugira umurava n’ubunyamwuga mu nshingano zabo, anashimira RIB ku ntambwe imaze gutera mu myaka umunani imaze ishinzwe.
Col. Kayigamba Kabanda Pacifique wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIB yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rwa Gisirikare.



