Umusaza witwa Burasanzwe Francois avuga ko amaze imyaka Ine asiragira mu buyobozi nyuma yo kurangiza igifungo cye cy’imyaka 19 yataha agasanga ubutaka bwe Akarere ka Gasabo ngo karabutujemo abandi bantu.
Uyu musaza ubu uvuga ko atagira aho atuye twasanze mu Mudugudu wa Gisasa Akagari ka Ngara, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, ahamya ko yari asanzwe atuye muri Kimironko, afungwa mu 1997 aho arangirije igihano cye ageze iwe asanga haratujwe abandi kandi atarahawe ingurane.

Avuga ko yagejeje ikibazo cye mu nzego zitandukanye by’umwihariko ko ubwo yageraga ku Karere ka Gasabo inshuro nyinshi yasabwe na Meya wako, Rwamurangwa Steven kuzajya kurega aho ashaka hose, ni ibintu uyu musaza avuga ko byamubabaje cyane ubu akaba yarareze, ategereje icyo urukiko ruzanzura.
Mugushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’Aka karere buvuga kuri iki kibazo, Visi Meya Ushinzwe Ubukungu, Mberabahizi Raymond, yadutangarije ko iki kibazo batakizi n’ubwo bwose uyu musaza yabareze, ariko ko bagiye kugikirikirana kuva mu mizi yacyo.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko bidashoboka ko umuyobozi yabwira umuturage ngo nagende azarege aho ashaka hose nk’uko Burasanzwe abivuga ko yabibwiwe na Meya Rwamurangwa, ko bidashoboka by’umwihariko noneho ku muntu ushaje nk’uyu ukwiriye gufashwa.
Ati “Hari gahunda zitandukanye mu gihugu cyacu by’umwihariko ku bantu bageze mu zabukuru, hari nk’inkunga nyakubahwa Perezida wa Repubulika agena ku bantu badafite icyo bimariye bakuze, biramutse koko bigaragaye ko uwo musaza ari mu baba bahabwa iyo nkunga nibwo buryo bumwe bwo kuba yakwegerwa agafashwa”.
Bwiza Tv yasuye Burasanzwe adusobanurira ubuzima abayemo n’uko yarenganijwe. REBA VIDEO





2 Responses
Meya Rwamurangwa Steven yarambwiye ngo nzajye kumurega aho nshaka hose- Umuturage usembera
aho guhabwa ingurane ngo agomba guhabwa inkunga.yingoboka
Meya Rwamurangwa Steven yarambwiye ngo nzajye kumurega aho nshaka hose- Umuturage usembera
aho guhabwa ingurane ngo agomba guhabwa inkunga.yingoboka