Kiliziya Gatulika, Diyoseze ya Orlu muri leta ya Imo iherereye muri Nigeria iherutse guhagarika ubukwe 30 kubera ko abari bagiye kubukora bahimbye ibyemezo by’amavuko bizwi mu Cyongereza nka ‘Birth Certificate’.
Padiri Donsteve Nnagha uyoboye iyi diyoseze yavuze ko abakobwa benshi bari bagiye gushaka, ari bo bagerageje kongera imyaka y’amavuko kugira ngo bemererwe gushyingirwa imbere muri kiliziya. Padiri Nnagha avuga ko guhimba ibyangombwa bisabwa mbere yo gusezeranira imbere y’Imana biba impamvu y’amakimbirane hagati y’umugabo n’umugore mu gihe bamaze gushakana. Iyi ni yo mpamvu bahisemo guhagarika ubu bukwe bwari guhuza abantu 60, babiri babiri bakaba umwe. N’ubwo ikinyamakuru My Wedding kitigeze kibikomozaho, umusore ngo afite uburenganzira busesuye bwo gusaba Padiri agahagarika ubukwe bwe bwari bugiye kuba mu gihe asanze umukobwa bari bagiye gushakana afite ibyangombwa bihimbano. Ntabwo twabashije kumenya icyo umukobwa akora, iyo umusore afite ibyangombwa bihimbye, cyane nk’igihe yaba atujuje imyaka y’amavuko, cyangwa se niba Padiri we abyivumburiye, ashobora guhagarika ubwo bukwe, nta we muri bombi (umusore n’umukobwa) ubimusabye. Padiri Nnagha agaragaza ibi ngibi nko kutabaho k’ubutabera, cyane cyane iyo bigeze mu itangwa ry’akazi, aho umuntu asaba icyemezo cy’amavuko, agashyirishaho umwaka ashaka nk’igihe adafite imyaka y’ubukure, agahabwa akazi atyo. Ibi ngo ntaho bitandukaniye n’imyuka mibi.


