ADEPR: Ubuyobozi bwujuje Hotel mu gihe hari urusengero rw’Imana rumaze imyaka 6 ku gasozi

Sangiza iyi nkuru

Hashize iminsi humvikana ukutumvikana hagati y’abayobozi n’abakiristo mu itorero ADEPR, ubwo bwumvikane buke bukaba bwaravuye ku mafaranga abakiristo batswe ngo ni ayo kubaka hotel Dove iri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, nyuma y’ibyo, abari i Gihundwe mu karere ka Rusizi bo bifashe ku munwa (barumiwe) batangazwa n’uburyo hubatswe hotel mu gihe hari urusengero rw’Imana rumaze imyaka 16 rutekerejwe ariko kuzura byarananiranye.

Dove
Hotel Dove abakiristo bita iy’ubucuruzi

A bakiristo basengera i Gihundwe bo ntibumva uburyo abayobozi babo bafata umwanzuro ngo hubakwe inzu y’ubucuruzi (Hotel), kandi urusengero bose bazi ko ari urw’Imana rwaramereyeho ibyatsi, imyaka ikaba yihiritse rutuzura.
twibaza niba ivugabutumwa ariryo abayobozi bashyize imbere cyangwa bashyize imbere ubucuruzi” ibi ni ibyatangajwe n’umwe mu bakiristo baganiriye n’Umuseke.
Aba bakiristo bavuga ko batunguwe n’ukuntu bashyizweho igitutu hirya no hino mu gihugu ngo batange amafaranga yo kubaka Hotel, ati: “ Iyo ugeze ahari hatangiye kubakwa urusengero habaye ibihuru, Biratangaje!”.
Mu 2000 ngo nibwo urusengero rw’i Gihundwe byemejwe ko rugomba kubakwa imirimo yo kurwubaka itangira mu 2010 ihita ihagarara igitangira, Hotel byatangiriye rimwe yo ngo ishobora gufungura imiryango muri uyu mwaka.
Mu gihe abakiristo bijujutira uburyo Ubuyobozi bwabo bwahisemo kubaka inzu y’ubucuruzi bakareka urusengero rw’Imana rwakabafashije mu nzira yo kubohoka no kurangamira iby’ijuru, umuvugizi wa ADEPR, Rev Past Jean Sibomana we avuga ko amafaranga yabaye make bakabanza Hotel.
Ati: “ Urwo rusenge ruri muri gahunda ni uko byose twabishyize mu ngengo y’imari ya 2010 ariko amafaranga akagenda aba macye”.
H
Inyubako y’urusengero rw’i Gihundwe rwamereyemo ibyatsi (Foto/Umuseke.com)

Akomeza avuga ko bafashe icyemezo cyo gusaba abakiristo amafaranga yo kubaka iyo hotel mu gihe ayari yagenwe yari yabaye make ndetse ko abavuga ko bayakwa ku gahato ari ibindi bibazo.
Ati : “abo bavuga ko bakwa amafaranga ku ngufu byaba ari ikindi kibazo kuko nta tegeko ririmo, twavuze ko umuntu yakwitanga uko angana”.
Jean Sibomana yatangaje ibi mu gihe bivugwa ko ubuyobozi bwa ADEPR bwashyizeho itegeko ko buri mukiristo wese usengera muri iri torero agomba gutanga ibihumbi makumyabiri (20,000Frs) byo kwishyura ideni rya banki ryakoreshejwe mu kubaka iyo hotel Dove.
H2
By’umwihariko ko nta mukiristo ushobora guhabwa icyemezo icyo aricyo cyose atabanje gutanga ayo mafaranga, ari nako abandi bavuga ko banabwiwe ko nibatayatanga bazavanwa muri chorale baririmbamo.
Iki gitutu ngo bashyizweho nicyo abakiristo b’i Gihundwe bakomeje kwibazaho, ko iyo gishyirwa ku rusengero rwabo narwo ruba rwaruzuye, urusengero rw’Imana babona ko ruruta iyo nzu y’ubucurunzi (Hotel).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *