Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru, itariki ya 13 Mata, Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen. Sylvain Ekenge, yahakanye ibirego by’igitero cyagabwe mu mujyi wa Goma ku nyeshyamba za AFC / M23.
Inyeshyamba za AFC/M23 zimaze amezi atatu zigaruriye Umujyi wa Goma, zivuga ko ingabo za leta n’abafatanyabikorwa bazo zateye uyu mujyi mu ijoro ryo ku ya 11-12 Mata, ariko FARDC isobanura ko ibyo birego “bidafite ishingiro.”
Igisirikare cya Congo (FARDC) kivuga ko ibirindiro byacyo hafi ya Goma biri muri kilometero zirenga 300 mu majyaruguru, muri Teritwari ya Lubero. Mu burengerazuba, ingabo ziri mu birindiro byazo muri Walikale, mu gihe mu majyepfo, zifite ibirindiro mu birometero amagana uvuye i Bukavu muri teritwari za Mwenga, Uvira, Fizi na Shabunda.
FARDC yamaganye ibyo yise “ikinamico ryahimbwe” na AFC / M23 kugira ngo “bahishe ubwicanyi bukorerwa abasivili muri Goma, kuyobya abaturage no guhungabanya imihate y’amahoro ikomeje” nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Ku bwa Sylvain Ekenge, igisirikare cyongeye gushimangira ko kiyemeje gushyigikira kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa DRC no mu karere.


