Umukinnyi yatewe icyuma mu ijosi azira kurata penaliti

Plateau United FC yo muri Nigeria yatangaje ko rutahizamu wabo, Vincent Temitope yatewe icyuma mu ijosi n’abafana nyuma y’umukino wa shampiyona (NPFL Week 33) batsinzwemo na Nasarawa United ibitego 3-2, mu mukino wabereye i Lafia. Vincent yari yarase penaliti gusa ariko kandi yari yanatsinze igitego kimwe muri uwo mukino. Itangazo ryashyizweho umukono na Yaksat Maklek, […]
Ingabo za SADC M23 yasabye kuva i Goma zizanyura mu Rwanda zitaha

Ingabo z’Umuryango wa SADC umutwe wa M23 uheruka gusaba kuva ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zizataha ziciye ku butaka bw’u Rwanda. Ingingo y’uko izi ngabo zigomba guca mu Rwanda zitaha yaganiriwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu nama yahuje abagaba bakuru b’Ingabo zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi bifite […]
Brazil: Imfungwa zigabanyirizwa igifungo iyo zisomye ibitabo

Igihugu cya Brezile cyashyizeho uburyo budasanzwe bwo kugabanya igihano cy’abafungwa. Ubu, abari muri gereza bashobora kugabanyirizwa igihano mu gihe basomye ibitabo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Reuters. Brezile izwi nk’igihugu kirimo ibyaha byinshi muri Amerika y’Amajyepfo. Gereza zaho zicumbikira bamwe mu bagizi ba nabi bazwi cyane, ndetse zikaba zizwiho ubucucike bukabije n’ibibazo by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Mu mwaka wa […]
MarĂ©chal Birhanu Jula ari i KigaliÂ

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula, ari mu Rwanda aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu. Ni uruzinduko uyu musirikare yatangiye ku Cyumweru tariki ya 13 Mata, rukazageza ku wa Gatatu tariki ya 16 Mata. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mata, MarĂ©chal Birhanu Jula yakiriwe ku cyicaro gikuru cy’Ingabo […]
The Ben yegukanye ibihembo bitatu muri EAEA 2025

Umuhanzi The Ben, Alyn Sano n’utunganya umuziki Run (David) bakoze amateka mu bihembo bya East Africa Arts Entertainment Awards 2025 (EAEA). The Ben yegukanye ibihembo bitatu birimo: Best Music Video ku ndirimbo Plenty, Best Artist Rwanda, na Best Hit Song Rwanda ku ndirimbo True Love. Alyn Sano yegukanye igihembo cya Best Rwanda Sound abikesha indirimbo […]
Ibitero by’i Goma: SADC yavuze ku byo ishinjwa na M23

Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), wahakanye kuba ingabo zawo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zaragize uruhare mu bitero ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ziheruka kugaba i Goma. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 11 ni bwo mu bice bitandukanye by’uriya mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya […]
FARDC yahakanye kugira uruhare mu bitero biherutse kugabwa i Goma

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru, itariki ya 13 Mata, Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen. Sylvain Ekenge, yahakanye ibirego by’igitero cyagabwe mu mujyi wa Goma ku nyeshyamba za AFC / M23. Inyeshyamba za AFC/M23 zimaze amezi atatu zigaruriye Umujyi wa Goma, zivuga ko ingabo za leta n’abafatanyabikorwa bazo zateye uyu […]
Bangladesh yasohoye impapuro zo guta muri yombi umudepitekazi wo mu Bwongereza

Urukiko rwo muri Bangladesh rurasaba ifatwa rya Tulip Siddiq, umwisengeneza wa Sheikh Hasina wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh wirukanwe ku butegetsi. Siddiq, mu kazi yakoraga mbere wari ushinzwe kurwanya ruswa ku masoko y’imari, arashinjwa icyaha cya ruswa n’ubundi. Uyu mudepitekazi w’u Bwongereza ufitanye isano n’uwari Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, Sheikh Hasina, yahakanye ibyo ashinjwa […]
Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’inshuti Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique hamwe n’inzego z’umutekano za Mozambique n’inshuti z’u Rwanda bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Imihango yo kwibuka yabereye mu mujyi wa Mocimboa Da Praia. Umuyobozi w’Akarere ka Mocimboa da Praia, SĂ©rgio Cipriano, wavuze mu izina rya Guverinoma ya Mozambique yavuze ko ibyabereye mu […]
Tanzania: Ishyaka rya CHADEMA ryahejwe mu matora rusange ataha

Ishyaka nyamukuru ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Chadema, ryakuwe mu matora rusange ataha nyuma yo kwanga gushyira umukono ku mabwiriza agenga imyitwarire myiza mu gihe cy’amatora, ibona ko binyuranyije n’amategeko. Muri 2020 na 2024, benshi mu bakandida ba CHADEMA nabwo bavanwe mu bemerewe kwitabira amatora. Ariko kuri iyi nshuro, ishyaka ryose ryashyizwe ku ruhande, nyuma […]
Uganda: Umuhanzi bamumennye umutwe azira gusebya Bob Wine

Umuhanzi w’umunya-Uganda Alien Skin yajyanywe mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’itsinda ry’abantu benshi mu karere ka Iganga, aho bamukomerekeje bikabije ku mutwe. Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’uko asoje igitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore cyabereye ku ishuri ribanza rya Iganga Municipal Primary School riherereye mu karere ka Iganga. Amashusho yacicikanye ku mbuga […]
Kavumu: Sosiyete sivile ivuga ko hapfuye abantu 7 mu mirwano hagati ya M23 na Wazalendo

Umubare w’agateganyo w’abapfiriye mu mirwano yo ku Kibuga cy’indege cya Kavumu ukurikije amakuru atangwa na sosiyete sivile yaho ni 7 bapfuye, barimo 5 b’abaturage ndetse n’abantu 13 bakomeretse bavurirwa mu bigo nderabuzima byaho. Ni mu gihe andi makuru avuga ko haba hishwe Abawazalendo basaga 300. Umujyi wa Kavumu n’ikibuga cy’indege kuri ubu biragenzurwa n’inyeshyamba za […]
Tariki 14 Mata 1994: Abatutsi 25,000 bahungiye kuri Paruwasi Gatulika ya Kibeho barishwe

Tariki ya 14 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994.  Iyicwa ry’abatutsi ku Muhima/Nyarugenge Tariki ya 14/04/1994 mu gitondo abantu b’igice kimwe cya Muhima munsi y’ahahoze gereza ya Nyarugenge […]
Jose Chameleone agiye kongera gusibira kwivuza muri Amerika

Umuhanzi ukomeye muri Uganda, Jose Chameleone yatangaje ko ateganya gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi gutaha kugira ngo akomeze kwivuza no gukorerwa isuzuma ry’ubuzima. Ibi yabitangaje nyuma y’uko agarutse muri Uganda ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, avuye muri Amerika aho yari amaze amezi ane ari kwitabwaho n’inzobere mu buvuzi. […]
MONUSCO irahakana amakuru avuga ko ibirindiro byayo biri gutegurirwamo ibitero kuri Goma

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 13 Mata, Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwahakanye, ibirego bisa nk’ibikomeye bikubiye mu “cyiswe integuza” kuri ubu burimo gukwirakwizwa, buvuga ko MONUSCO iri mu myiteguro y’igitero gikomeye ku Mujyi wa Goma bivugwa ko gishobora guturuka muri bimwe mu birindiro byayo, nk’ibyo ku Kibuga cy’indege cya […]
Etincelles FC yirukanye umutoza washyamiranye n’umukinnyi

Ikipe ya Etincelles FC, ishyigikiwe n’Akarere ka Rubavu, yirukanye umutoza w’abanyezamu, Nshimiyimana Ahmed uzwi nka Bugigi, nyuma yo gushyamirana n’umukinnyi Ishimwe Jean Claude uzwi nka Chance. Ibi byabaye ku wa 3 Mata 2025, ubwo habaga umukino w’ingimbi za Etincelles FC na Sina GĂ©rard FC kuri Stade Umuganda. Hagize ibyo batumvikanaho bituma habaho amagambo akarishye hagati […]
M23 yakubise ahababaza Wazalendo yashakaga gufata KavumuÂ

Umutwe wa M23 ku Cyumweru wakubise ahababaza abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo, nyuma yo kugaba ibitero mu gace ka Kavumu bashakaga kwigarurira. Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 13 Mata ni bwo abarwanyi ba Wazalendo bagabye ibitero mu gace ka Kavumu ko muri Teritwari ya Kabare, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga […]
Gén. Nguema yatorewe kuyobora Gabon

GĂ©n. Brice Oligui Nguema wari Perezida wa Gabon mu buryo bw’inzibacyuho, yatorewe kuyobora kiriya gihugu cyo muri Afurika yo hagati. Uyu Jenerali w’imyaka 50 y’amavuko yayoboraga Gabon kuva muri 2023, nyuma yo guhirika ku butegetsi Ali Bongo wari Perezida wa kiriya gihugu kuva muri 2009. Mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, […]
Robertinho yahagaritswe muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo mukuru, Roberto Oliveira, kubera umusaruro udashimishije ikipe imaze iminsi igaragaza. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise bushyira Claude Rwaka ku mwanya w’umutoza mukuru w’agateganyo mu gihe hategerejwe izindi mpinduka. Nk’uko byemezwa na BB Kigali FM ngo Claude Rwaka ni we uzaba ari kumwe n’ikipe izerekeza i Huye kuri uyu wa […]