4da61a76-c58f-4400-923a-d2376288d16c_cx2_cy5_cw92_w1080_h608

MONUSCO irahakana amakuru avuga ko ibirindiro byayo biri gutegurirwamo ibitero kuri Goma

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 13 Mata, Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwahakanye, ibirego bisa nk’ibikomeye bikubiye mu “cyiswe integuza” kuri ubu burimo gukwirakwizwa, buvuga ko MONUSCO iri mu myiteguro y’igitero gikomeye ku Mujyi wa Goma bivugwa ko gishobora guturuka muri bimwe mu birindiro byayo, nk’ibyo ku Kibuga cy’indege cya Goma.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru n’ubundi, Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC bwavuze ko “nta gikorwa na kimwe cy’ubwo bwoko cyigeze kibaho cyangwa gishobora kwihanganirwa mu birindiro byabwo.”

Ibi birego, nk’uko bitangazwa na MONUSCO, “ntabwo ari ibinyoma gusa, ahubwo ni n’akaga gakabije, mu gihe hasanzwe umwuka utari mwiza kubera ibibazo by’umutekano muke.”

MONUSCO yamaganye kandi “ibi bihuha bibi.”

Yizera ko ibyo bigamije kwanduza isura ye, kubiba urujijo no guhungabanya umutekano w’abakozi be ndetse n’abasivili ashinzwe kurinda.

Muri iryo tangazo kandi, ubutumwa bwa Loni bwongeye gushimangira ko bukora mu buryo butajenjetse inshingano bwahawe n’Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni.

Iyi manda ngo ikubiyemo, no kurengera abasivili, gushyigikira ingabo za DRC (FARDC), ndetse no kuzana ituze mu turere turimo amakimbirane.

Kuba FARDC iri mu birindiro bimwe na bimwe bya MONUSCO ngo biri muri uru rwego, cyane cyane ku mpamvu zo kurinda by’agateganyo mu bihe byihutirwa, nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu n’imikorere y’ubutumwa, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga.

MONUSCO yaboneyeho guhamagarira kandi abanyapolitiki n’abayobozi b’abaturage kwigengesera mu mvugo bakoresha, birinda gutanga amakuru atagenzuwe, no guharanira kubaka amahoro mu burasirazuba bwa DRC.

Yemeje ko ikomeje kuba iruhande rw’abaturage ba Congo mu bijyanye n’umutekano, amahoro n’ituze, kandi ikomeza ishimangira ko izafatanya n’impande zose bireba kugira ngo batange umucyo ku makuru ayo ari yo yose mu rwego rwo gukorera “mu mucyo no mu kuri.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *