Ikipe ya Etincelles FC, ishyigikiwe n’Akarere ka Rubavu, yirukanye umutoza w’abanyezamu, Nshimiyimana Ahmed uzwi nka Bugigi, nyuma yo gushyamirana n’umukinnyi Ishimwe Jean Claude uzwi nka Chance.
Ibi byabaye ku wa 3 Mata 2025, ubwo habaga umukino w’ingimbi za Etincelles FC na Sina Gérard FC kuri Stade Umuganda. Hagize ibyo batumvikanaho bituma habaho amagambo akarishye hagati y’aba bombi.
Uwimanikunze Boniface, ushinzwe umutekano muri Etincelles FC, yakoze raporo kuri ibyo byabaye ayishyikiriza ubuyobozi, nabwo buhita bufata icyemezo cyo kwirukana Bugigi.
Ubuyobozi bwahise bushyira Martin mu mwanya wa Bugigi nk’umutoza mushya w’abanyezamu. Umuyobozi bwa Etincelles FC burangajwe imbere na Ndagijimana Enock, ntacyo bwigeze bubitangazaho.
Kugeza ubu, Etincelles FC iri ku mwanya wa 9 n’amanota 28 mu mikino 23 ya shampiyona.


