FiVfSMsXgAE0bUx

Ibyo u Rwanda rwohereza muri UAE byinjije miliyari 1,55$ mu 2024 avuye kuri miliyoni 951.2$

Sangiza iyi nkuru

Raporo y’ikigo gishinzwe Iterambere ry’u Rwanda (RDB) mu 2024, yerekana ko ibyo u Rwanda rwohereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byiyongereyeho 63.9%, biva kuri miliyoni zisaga 951.2 z’amadolari mu 2023 bigera kuri miliyari 1.55 z’amadorari (hafi tiliyari 2 n’ibihumbi magana abiri z’Amanyarwanda). Raporo yerekana ko iterambere rikomeye mu kugurisha muri UAE ryagize uruhare runini ku bicuruzwa by’u Rwanda byoherezwa mu mahanga muri rusange.

Raporo yerekanye ko UAE ikomeje kuba isoko rinini ry’u Rwanda mu mahanga, aho iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati kihariye ibice 63.9% by’ibicuruzwa u Rwanda rwoherejwe mu mahanga mu 2024, nk’uko raporo yabigaragaje.

Ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje mu mahanga byose hamwe byinjije miliyari zisaga 3.2 z’amadolari (hafi tiliyari 4,5 z’amafaranga y’u Rwanda) mu 2024, bivuze ko byazamutseho hafi 30%, mu gihe byari byinjije miliyari zisaga 2.46 z’amadolari mu 2023. Nk’uko RDB ibivuga, iyi mibare ikubiyemo ubucuruzi butemewe ku mipaka (ICBT). Uruhare rwa UAE ariko ntabwo rurimo ICBT.

Ku bijyanye n’ibyoherejwe ukurikije buri gihugu, DR Congo yaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya UAE hamwe na miliyoni 229.5 z’amadolari mu 2024, aho yavuye kuri miliyoni 173.5 z’amadolari mu mwaka wabanje, bikaba byariyongereyeho 32.3%.

U Bushinwa nibwo bwa gatatu mu bihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi, aho byinjije miliyoni 83,6 z’amadolari mu 2024, bikagabanukaho 0.4 ku ijana ugereranije na miliyoni 83.9 z’amadolari yinjiye mu 2023.

Hagati aho, raporo yagaragaje ko ibyoherezwa muri Luxembourg byiyongereyeho mu buryo butangaje kugera kuri 243.8% byinjiza agera kuri miliyoni 55.4 z’amadolari mu 2024 ugereranije na miliyoni 16.1 z’amadolari mu mwaka wabanje wa 2023, ibyo bikaba byerekana ko u Rwanda rwaguye isoko kandi ku Isi yose.

Nk’uko raporo ibigaragaza, kuba u Rwanda rugenda rurushaho kugaragara ku masoko nka UAE, Luxembourg, na Afurika y’Iburasirazuba bigaragaza ko ruri gushimangira umwanya warwo mu bucuruzi mpuzamahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *