b0670c00-d638-11ee-9a5b-e35447f6c53b.jpg

Munyenyezi ntiyigaga muri kaminuza, gusa yitwaraga nk’uwiga muri kaminuza – Umushinjacyaha

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu gushize i Nyanza mu rugereko rw’urukiko rukuru rukurikirana imanza z’ibyaha byambukirana imipaka, umushinjacyaha yemeje ko Beatrice Munyenyezi, uri kuburana mu bujurire ku ruhare yahamijwe muri jenoside, atigeze yiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Munyenyezi yashinjwe ibyaha bya jenoside no gufata abagore ku ngufu akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu ari cyo yajuririye.

Munyenyezi muri uru rubanza yakunze kuvuga ko abatangabuhamya bamwibeshyeho kuko atigeze arangiza n’amashuri yisumbuye.

Umushinjacyaha mu iburanisha ryo kuwa Gatatu yagize ati: ”Munyenyezi ntiyigaga muri kaminuza, gusa yitwaraga nk’uwiga muri kaminuza”.

Umushinjacyaha yavuze ko Béatrice Munyenyezi iwe habaga umukobwa biganye mu mashuri yisumbuye wigaga muri kaminuza bakaba baragendanaga mu bihe bitandukanye.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivugwa ko abanyeshuri ba kaminuza bafatwaga nk’abavuga rikijyana bityo byashoboraga kuborohera gushishikariza gukora jenoside.

Umushinjacyaha yongeyeho ko ari gukora iperereza gushaka kumenya niba koko uregwa yarize mu ishuri ryisumbuye rya CEFOTEC nk’uko bivugwa n’uruhande rw’uregwa.

Uhagarariye ubushinjacyaha yabishingiraga ku kuba baratse umuyobozi w’ishuri rya CEFOTEC urutonde rw’abanyeshuri bahize ariko BĂ©atrice Munyenyezi ntagaragaremo.

Munyenyezi kandi yarezwe icyaha cyo gusambanya abagore ku gahato nk’icyaha kibasiye inyoko muntu.

Kuri iyi ngingo, Umushinjacyaha yavuze ko ”iyo Interahamwe zamaraga kwica Abatutsi zahembwaga gusambanya abakobwa n’abagore” muri hotel ya Munyenyezi.

Paulina Nyiramasuhuko wari ministre w’umuryango n’umuhungu we Shalom Ntabohari ari we mugabo wa Beatrice Munyenyezi. Umuhungu na nyina bombi bafungiye i Arusha muri Tanzania nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside.

Mu kwiregura kwe Munyenyezi, w’imyaka 52, yakunze kuvuga ko icyo azira ari ibyo umuryango yashatsemo wakoze kandi icyaha ari ”gatozi”.

Umushinjacyaha ariko yasobanuye ko ibyo avuga atari byo kuko umukuru w’umuryango ari we sebukwe, Ntahobari Maurice, akiriho kandi we adakurikiranwe n’ubutabera.

Biteganyijwe ko iburanisha rizakomeza mu kwezi gutaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *