Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Bonane Aimable ushinjwa gukubita uwamukodesheje inzu, Pierre Nkazamurego utuye mu Mudugudu w’Inyarurembo mu Kagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu 28 Mutarama ubwo uyu Nkazamurego yabyukaga mu gitondo. Uyu mugabo w’imyaka 45 yabwiye Bwiza.com ko yasanze Bonane w’imyaka 36 ari gusakuza hanze, ari gutera imetero mu gipangu cye ari nako avuga ko abana n’Abahutu ndetse n’Interahamwe.
Ubwo inzego z’umutekano zahageraga mu gitondo, zasanze Bonane yifungiranye. Zasabye ko Nkazamurego wahohotewe kwegera Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Muhima.
Amakuru Bwiza.com ikesha abari baturanye na Bonane Aimable avuga ko uyu musore yaje gutabwa muri yombi akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Muhima.
Ibi kandi byemezwa na Nkazamurego uvuga ko uwamuhoteye ari ho afungiwe kandi ko inzego z’iperereza zikomeje kumutuma ibikenewe mu ipererereza.
Kugeza ubu, Nkazamurego akaba yaramaze kujya kwa muganga aho yahawe imiti.
Umuvugizi w’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza yatangarije Bwiza.com ko uyu Bonane afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhima Kuva kuwa Kabiri tariki ya 28 Mutarama akurikiranweho gukubita no gukomeretsa Nkazamurego.
Ati ” Ni byo koko yafashwe ku munsi w’ejo, akurikiranweho gukubita no gukomeretsa umugabo witwa Pierre Nkazamurego. Iperereza riracyakomeje.”
Ubuyobozi bw’Umudugudu w’Inyarurembo bwari bwatangarije Bwiza.com ko butazi ikibazo kiri hagati ya Nkazamurego na Bonane Aimable.
Bwiza.com kandi yegereye umukozi wo mu rugo wa Bonane, avuga ko atigeze yumva umukoresha we avuga amagambo yiganjemo ayivanguramoko.


