Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) binyuze muri Komisiyo y’Ubujurire ryatesheje agaciro ubujurire bwa Rayon Sports FC ku cyemezo cy’uko umukino wayo na Mukura Victory Sports ugomba gusubirwamo.
Ibi byemejwe n’ibarwa ya FERWAFA ifite nomero 0272/FERWAFA/2025, yashyizweho umukono ku wa 19 Mata 2025, ikaba yaragenwe umuyobozi wa Rayon Sports FC.
Rayon Sports yari yajuririye icyemezo cyafashwe ku wa 17 Mata 2025 na Komisiyo y’Imyitwarire ya FERWAFA, gisaba ko umukino wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wagombaga kubahuza na Mukura VS usubirwamo.
Komisiyo y’Ubujurire yemeje ko impamvu zombi Rayon Sports yatanze zidafite ishingiro bityo ko umukino ugomba gusubirwamo.
Yongeyeho ko kutemera raporo zakozwe n’abasifuzi bidashobora gufatwa nk’impamvu yumvikana yatuma icyemezo gifatwa na FERWAFA gihinduka.
FERWAFA yibukije ko komisiyo y’Ubujurire yigenga kandi ikora isuzuma rishingiye ku mategeko, idafite aho ibogamiye ku mpande zombi.
Biteganyijwe ko umukino uzasubirwamo aho uzabera kuri Stade Huye ku wa 22 Mata 2025 saa cyenda (15h00).


