Mu ntambwe itarigeze ibaho, Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 19 Mata, guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’ishyaka rya rubanda riharanira kwiyubaka na demokarasi (PPRD), ishyaka rya politiki ryashinzwe n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila.
Iki cyemezo cyashyizweho umukono na Minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe umutekano imbere mu gihugu, Jacquemain Shabani, kije mu gihe igice kinini cy’uburasirazuba bw’igihugu kigaruriwe na M23.
Mu ijambo rye, Jacquemain Shabani yamaganye imyifatire ya Joseph Kabila, yavuze ko “idasobanutse”, imbere y’iyi “ntambara iyobowe n’u Rwanda” nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Uwahoze ari umukuru w’igihugu, ubu akaba ari senateri w’icyubahiro, aranengwa guceceka cyane nyuma yo kwigarurira igice kinini cy’igihugu, ariko ikiruta byose kuba yaragarutse mu gihugu akajya i Goma, “umujyi uyobowe n’ingabo z’abanzi”.
Ngo kuba umutekano we muri uyu Mujyi urinzwe n’izo ngabo z’umwanzi, bituma abayobozi bazamura ibibazo bikomeye bijyanye n’umwanya afite muri ayo makimbirane.
Ni yo mpamvu, ishingiye ku ngingo ya 29, 30 na 31 b z’itegeko rigenga amashyaka ya politiki, guverinoma yategetse guhagarika ibikorwa byose bya PPRD mu gihugu cyose.
Uru rubanza ubu ruri mu maboko y’ubushinjacyaha mu Rukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, hagamijwe kuburanisha iyi dosiye.
Byongeye kandi, Jacquemin Shabani asanga uko guceceka ari ukuba icyitso muri iki gihe cy’umutekano muke, ashimangira ko iyi myitwarire ari ukurenga ku mategeko agenga amashyaka ya politiki ndetse n’umwanya wihariye uhabwa abahoze ari abakuru b’ibihugu.
Minisitiri yaje kwibutsa inshingano z’imitwe ya politiki, avuga ko ari uguharanira ubumwe bw’igihugu, ubusugire bw’igihugu n’ubusugire bw’ubutaka bwacyo.
Ku ruhande rwe, Joseph Kabila, wagarutse mu gihugu nyuma y’imyaka hafi ibiri adahari, avuga ko yifuza “kugira uruhare mu kugarura amahoro” mu Burasirazuba. Ariko kuri Kinshasa, uburyo bwe butera amakenga kuruta ibyiringiro.


