Muhanga: Umuturage avuga ko ibyuma yatewe n’umusirikare byatumye aba ikiremba

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Ndayisenga Shadrack wo mu Karere ka Muhanga avuga ko yatewe ibyuma n’umusirikare w’u Rwanda, witwa Nyandwi Isaie, ku buryo byamuviriyemo kuba ikiremba nyuma yo kuvurwa.

Ndayisenga yabitangaje tariki ya 27 Mutarama ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwakiraga ibibazo by’abagiriwe akarengane mu Karere ka Muhanga, imbere y’Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi, abayobozi mu nzego zitandukanye z’akarere ndetse n’abaturage.

Inkuru dueksha TV1 ivuga ko Ndayisenga Shadrack yakoraga akazi ko gucunga izamu ku muhanda, ashaka abantu binjira mu kabari k’uwitwa Vincent mu Mujyi wa Muhanga.

Avuga ko yateraguwe ibyuma mu 2018 ubwo abasirikare bari kumwe n’abakobwa babiri, baje aho yakoreraga, bamubwira ko badashaka kunywa, ko ahubwo baje kuryama.

Ati: “ Saa munani abasirikare bazanye abakobwa babiri, barambwira ngo ntabwo bajya mu kabare,ko baje kuryama. Twaje kuryamana hashize iminota 15 umukobwa witwa Claire yatabaje nyir’akabare avuga ko bamwishe!’ Yari [umusirikare] amaze kumukuramo amenyo abiri.”

Ndayisenga avuga ko yagiye gutabara, ngo wa musirikare aramubaza ati: “ Uzi uwo ndi we?” yahise amutera ibyuma ku mubiri ari nabyo Ndayisenga avuga ko byatumye atakibasha kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ku bijyanye n’ubutabera yaba yarahawe nyuma yo guterwa ibyuma n’umusirikare, Ndayisenga avuga ko yaburanye na Nyandwi mu rukiko rwa gisirikare i Nyamirambo, Nyandwi aratsindwa, akatirwa igifungo cy’imyaka itatu n’impozamarira ya 7,205,000 RWF. Icyo gihe yahawe iminsi 30 yo kujuririra iki gihano, atsinda ubujurire, agirwa umwere.

Nyuma yo kubona Nyandwi agizwe umwere, Ndayisenga ntiyanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire. Tariki ya 14 Ugushyingo 2018 yandikiye uru rukiko asaba kujurira ariko ngo kugeza ubu nta gisubizo arahabwa.

Anastase Murekezi yavuze ko icyo Urwego rw’Umuvunyi rugiye gukora kuri iki kibazo ari ukwibutsa Perezida w’Urukiko rw’U bujurire, Ndayisenga natanyurwa n’umwanzuro ruzafata, azaba afite iminsi 30 yo kwandikira Urwego rw’Umuvunyi rukurikirane iby’uru rubanza.

U Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu rwego rw’ubutabera gusa haracyari ibibazo by’abafatwa n’abakomeye badakorwaho iyo bigeze mu manza baburana n’abaciye bugufi.

Usanga inkiko zimwe na zimwe hari aho zigaragaza kubogama bitewe n’umuntu cyangwa ibigo runaka cyangwa se zigatinda gufata imyanzuro. Kwitwa ‘kudakorwaho’ na ruswa ni byo biri ku isonga mu kudindiza ubutabera, nyamara bikaba akarengane ku nsina ngufi zidafite n’urwara rwo kwishima.

Byagiye byumvikana ko hari n’abakomeza gukurikirana ibibazo byabo mu nkiko, bagaterwa ubwoba n’abo barega ngo babireke cyangwa bazicwe nk’uko Ndayisenga abivuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *