Mu gihe gito gishize, umwuka mubi wongeye kwaduka hagati y’abanyamakuru b’imikino Muramira Régis wa FINE FM na Sam Karenzi wa SK FM, bombi bahoze bakorana ariko ubu bakaba bashinjanya gusenya ruhago nyarwanda.
Ibi byatangiye nyuma y’amagambo Sam Karenzi yatangaje ku mukino wa Mukura VS na Rayon Sports, aho yavugaga ko hagomba guterwa mpaga. Nyuma FERWAFA yaje gusohora umwanzuro utandukanye n’uwo Karenzi yatangaje, bituma Muramira amusaba kutongera kwangiza umupira w’amaguru.
Karenzi ntiyacishije make, yamusubije avuga ko inama zitangwa ku karubanda atazikeneye, ashimangira ko Muramira yari akwiye kumuhamagara niba hari icyo ashaka kumugira inama. Yagize ati: “Ufite nimero yanjye, ntiwampamagaye ngo nange kukwitaba?”
Muramira yahise asubiza ku mugaragaro, atangaza ko agiye gushyira hanze amakosa ya Karenzi ndetse anavuga ko ari umwana muto imbere ye mu itangazamakuru.
Aba bombi bahoze bakorana kuri FINE FM, ariko batandukanye nabi. Muramira avuga ko Karenzi yaharaniraga inyungu ze bwite aho guteza imbere umupira. Ubu bivugwa ko Muramira ateganya gushyira hanze amakuru menshi yerekeranye na Karenzi.
Iyi ntambara y’amagambo ikomeje kuvugisha benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.


