Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC) rwasabye abanyamakuru bakora inkuru za siporo kwirinda guterana amagambo ku mugaragaro, kuko bishobora guteza umutekano muke no gusubiza inyuma isura y’itangazamakuru.
Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), RMC yibukije ko umunyamakuru agomba gukora kinyamwuga, yubahiriza amahame ngengamyitwarire y’itangazamakuru.
Bati: “Tuributsa abanyamakuru bose, cyane cyane abakora siporo ko gukora kinyamwuga no kwirinda amagambo cyangwa imyitwarire itesha abandi agaciro ari ingenzi mu kubaka itangazamakuru ryizerwa kandi ryubashywe.”
RMC yanavuze ko umunyamakuru adakwiye kwihindura umucamanza cyangwa gusohora amagambo ashobora gutera amakimbirane mu gihe cyose haba hari kutumvikana.
Yagize iti: “Iyo habayeho kutumvikana hagati y’abantu cyangwa impande zitandukanye, umunyamakuru agomba kuba intangarugero, agaharanira ituze n’ubwubahane.”
Iri tangazo rije nyuma y’uko humvikanye amakimbirane akomeye hagati y’abanyamakuru babiri bakora siporo, Muramira Régis na Sam Karenzi, bahoze bakorana, bashinjanya gusenya umupira w’amaguru w’u Rwanda ku nyungu zabo bwite.
RMC yasabye buri munyamakuru wese kwitwararika mu byo avuga no mu byo akora, agaharanira kubaka umwuga w’itangazamakuru ushingiye ku ndangagaciro no kubahana.


