Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwimuriye urubanza rwa Jean-Bosco Sengabo, uzwi cyane nka Fatakumavuta ku wa 15 Gicurasi 2025 aho iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko inteko y’abacamanza itari yuzuye ndetse n’umwunganizi we mu mategeko atarabonaga dosiye yose.
Me Jean Pierre Fatikaramu, wunganira Fatakumavuta yasabye ko urubanza rusubikwa kuko atari yahura n’umukiriya we kubera amabwiriza agenga imibereho muri gereza. Yanavuze ko atari yahawe uburenganzira bwo kubona inyandiko zose z’uru rubanza.
Urubanza ruzakomeza gukurikiranwa Ku ikoranabuhanga nk’uko byagenze kuri uyu wa 24 Mata 2025, ubwo Fatakumavuta yarwitabiraga kuri murandasi.


