Rusizi: Bahangayikishijwe n’umurengera w’amafaranga bakwa n’abasore ngo babagire abagore

Sangiza iyi nkuru

Abakobwa bo mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi bahangayikishijwe n’amafaranga menshi abasore babaca kugira ngo babagire abagore, hakaba n’ubwo babahemukiye, bakishakira abandi.

Mu kiganiro bagiranye na TV1 dukesha iyi nkuru, ababyeyi ndetse n’abakobwa bavuga ari ikibazo giteye inkeke kuko abakobwa batinya kugumirwa, ababyeyi bagatinya kubona abana babo baguma mu rugo, bakiyemeza bagashaka amafaranga abasore babaciye.

Aya mashusho agaragaramo umukobwa wiyemerera ko yumvikanye n’umusore ko azamugira umugore, amusaba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana abiri (200,000 RWF) ndetse bandikirana n’urwandiko. Umukobwa yari amaze gutanga 194,200 RWF, ikibazo cyabayeho ni uko wa musore yabonye umukobwa umuha 500,000 RWF, ahitamo gutera umugongo wa wundi wa mbere.

Umukobwa ati: “Nagombaga kumuha 200,000 RWF, ayabuze arambwira ati: ‘amafaranga nutayabona yose, hari umukobwa uri kumpereza 500,000 RWF, mwe mwampaye ubusa.”

Umusore na we yiyemerera ko aya mafaranga 194,200 yayakiriye kandi yemera ko azayasubiza uyu mukobwa bari barasinye amasezerano bwa mbere.

N’ubwo baterura ngo bemeze niba ari inkwano, bigaragara ko isa na yo kuko habamo ubwumvikane bw’umusore, umukobwa ndetse n’ababyeyi baba babuze uko bagira. Ni ibintu bihabanye n’umuco nyarwanda aho bimenyerewe ko iwabo w’umusore ari ho bishyura inkwano mu mafaranga bumvikanyeho cyangwa se bagatanga inka.

Mu myaka mike ishize, iki kibazo cyari cyaravuzweho mu turere turimo Rusizi, Nyamasheke,Bugesera, Gicumbi, Bugesera na Gisagara, binengwa n’abari mu nzego zirimo n’Inteko y’Ururimi n’Umuco (RALC) yabibonaga nk’uburyo bwo gukunda amafaranga kuruta kubaka urukundo, ariko ikigaragara ni uko bitigeze bihagarara.

Keretse kunenga no kwigisha abasore bafite uyu muco, abakobwa n’ababyeyi babo, nta gihano kiri mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha giteganyirijwe ababikora. Nk’uko ababyeyi bo mu murenge wa Nkungu babivuga, hakenewe ubukangurambaga kuko iki kibazo kidakumiriwe mu maguru mashya, cyazasakara mu gihugu hose, umuco ukwiriye gusigasirwa ugasibangana. Ni ah’umuryango nyarwanda, RALC ndetse na Minisiteri y’Umuco n’Urubyiryuko, iki kibazo kigashakirwa umuti.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Rusizi: Bahangayikishijwe n’umurengera w’amafaranga bakwa n’abasore ngo babagire abagore
    Mbega umuco,Gusa ndabona bidakwiye ko mwabitaho umwanya kuko Nabakobwa basigaye bayaca abahungu, twese turakeneranye ntampamvu yogutanga ikiguzi icyo aricyo cyose kumpande zombi haba kumuhungu cy umukobwa.

  2. Rusizi: Bahangayikishijwe n’umurengera w’amafaranga bakwa n’abasore ngo babagire abagore
    Mbega umuco,Gusa ndabona bidakwiye ko mwabitaho umwanya kuko Nabakobwa basigaye bayaca abahungu, twese turakeneranye ntampamvu yogutanga ikiguzi icyo aricyo cyose kumpande zombi haba kumuhungu cy umukobwa.

  3. Rusizi: Bahangayikishijwe n’umurengera w’amafaranga bakwa n’abasore ngo babagire abagore
    Arikoooo!!!!!!umukobwa amafranga,!!!!”””Jyewe nabuze uwo nayaha NGO ambere “”UMUGORE”””

    Facebook contact:

    Mbona Vian.

    Karibu dufanye kurwubaka.

    mfite imyaka “””27 y’amavuko”””

  4. Rusizi: Bahangayikishijwe n’umurengera w’amafaranga bakwa n’abasore ngo babagire abagore
    Arikoooo!!!!!!umukobwa amafranga,!!!!”””Jyewe nabuze uwo nayaha NGO ambere “”UMUGORE”””

    Facebook contact:

    Mbona Vian.

    Karibu dufanye kurwubaka.

    mfite imyaka “””27 y’amavuko”””

  5. Rusizi: Bahangayikishijwe n’umurengera w’amafaranga bakwa n’abasore ngo babagire abagore
    Arega. Ntawuyatanga. Adakeneye. Umugabo. Ikindi byose. Nuburinganire mwibukeko. Iyomubanye ari 50/50. Mugabana. Ibyo yagusanganye murakoze

  6. Rusizi: Bahangayikishijwe n’umurengera w’amafaranga bakwa n’abasore ngo babagire abagore
    Arega. Ntawuyatanga. Adakeneye. Umugabo. Ikindi byose. Nuburinganire mwibukeko. Iyomubanye ari 50/50. Mugabana. Ibyo yagusanganye murakoze

  7. Rusizi: Bahangayikishijwe n’umurengera w’amafaranga bakwa n’abasore ngo babagire abagore
    Ibyo ntibikwiye rwose. Abasore bakure amaboko mumuifuka bakore, nuzana umukobwa afite amafranga nubundi ntazayasiga iwabo, azayazana.

  8. Rusizi: Bahangayikishijwe n’umurengera w’amafaranga bakwa n’abasore ngo babagire abagore
    Ibyo ntibikwiye rwose. Abasore bakure amaboko mumuifuka bakore, nuzana umukobwa afite amafranga nubundi ntazayasiga iwabo, azayazana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *