Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Gén. Mamadi Doumbouya, ategerejwe i Kigali aho kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gicurasi aza kugirira uruzinduko rw’akazi.
Perezidansi ya Guinée yatangaje ko uruzinduko rwa Doumbouya i Kigali ruri mu rwego rw’ubucuti.
Biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu Rwanda Perezida wa Guinée agomba kwerekeza i Libreville muri Gabon, aho agomba kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida wa kiriya gihugu, Gén. Brice Clotaire Oligui Nguema. Ni umuhango uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi.
Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024, ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame.
Muri Mutarama 2024 na bwo yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda rwari rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Icyo gihe yashimiye Perezida Kagame ku bw’icyizere yagiriye igihugu cye n’ubuyobozi bwacyo, avuga ko azakora ibishoboka byose umubano w’ibihugu byombi ugakomeza gutera imbere.
Ni Kagame waherukaga kugenderera Guinée-Conakry hagati ya Gicurasi 2024 na Mata 2023.
Uruzinduko rwa mbere rwasize u Rwanda na Guinée bisinyanye amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga; ndetse icyo gihe Perezida Paul Kagame yanafunguye kimwe mu biraro byo muri Guinée byamwitiriwe.
Rwasize kandi mu Ukwakira 2023 Guinée-Conakry ifunguye Ambasade yayo i Kigali, nyuma y’amezi atatu Souleymane Savané agenwe nka Ambasaderi wa Mbere w’icyo gihugu mu Rwanda.


