Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Turahirwa Moses, washinze inzu y’imideli ya Moshions, ushinjwa n’Ubushinjacyaha ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
Ubushinjacyaha burega Turahirwa Gutunda, Kubika no Kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi bwo mu bwoko bwa Hybrid, aho bwagaragaje ko yafatanywe udupfunyika 13, mu gihe we yemera ko yafatanywe amagarama abiri y’urumogi gusa.
Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Gicurasi 2025, Turahirwa yitabye urukiko ari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko utazi ikinyarwanda, bituma hasabwa umusemuzi kugira ngo iburanisha rikomeze.
Mbere yo kugira icyo avuga, Turahirwa yagaragaje kwiheba maze amara iminota ine arira atarabasha gutangira kwisobanura. Mu magambo ye, yemeye ko yanyoye urumogi, ariko ahakana ibivugwa n’Ubushinjacyaha ku bipimo by’ibyo yafatanwe.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Turahirwa Moses akurikiranwa afunze by’agateganyo, buvuga ko hari impungenge ko ashobora kubangamira iperereza rikomeje gukorwa. Gusa we yasabye kuburana ari hanze avuga ko akeneye kwitabwaho n’abaganga ku mpamvu z’ubuzima bwe.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro kuri uru rubanza ku wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025.


