1746719745692_1

Amakamyo arenga 40 yikoreye intwaro z’ingabo za SADC yanyuze mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Amakamyo arenga 40 yikoreye intwaro z’ingabo umuryango wa SADC wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanyuze mu Rwanda yerekeza muri Tanzania.

Kuri uyu wa Kane amakamyo 41 yahagurutse i Goma yerekeza mu karere ka Rubavu; mbere yo gutangira urugendo rwerekeza i Chato muri Tanzania.

Aya makamyo yahagurutse i Rubavu ku manywa yo kuri uyu wa Kane, agize icyiciro cya gatatu cy’ibikoresho by’ingabo za SADC bica ku butaka bw’u Rwanda bicyurwa.

Ni nyuma y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri byombi bigizwe n’amakamyo 49 n’abasirikare babarirwa muri 37 byatashye mu cyumweru gishize.

Nk’uko byagenze ku cyiciro cya kabiri, nta basirikare batahanyr n’icyiciro cya gatatu cy’ariya makamyo.

SADC ifite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zikomoka mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania kuva mu mpera za 2023.

Uyu muryango wari warazoherejeyo kugira ngo zifashe leta ya Congo mu ntambara irwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

SADC yafashe icyemezo cyo gucyura ingabo zayo ziciye ku butaka bw’u Rwanda, nyuma yo gutsindirwa mu mirwano yabereye i Goma muri Mutarama uyu mwaka. Ni imirwano yasize M23 yigaruriye uriya mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *