Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 10 Gicurasi 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yakiriye ku neza mugenzi we w’u Rwanda, Gen. Mubarak Muganga, basangira ifunguro rya nimugoroba.
Aya makuru yashyizwe ahagaragara na Gen. Muhoozi abinyujije kuri X kuri iki Cyumweru.

Gen. Muhoozi yanditse ati: “Mu ijoro ryakeye, nagize icyubahiro kandi nishimiye kwakira umuvandimwe wanjye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF mu ifunguro rya nimugoroba. Ndashimira Gen. Muganga kuba yarakiriye neza ubutumire bwanjye kandi akaza gutanga ikiganiro cy’amahirwe kuri ba ofisiye biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Jinja”.

Yakomeje agira ati:” Harakabaho umubano wa kivandimwe hagati ya UPDF na RDF! Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda”.

Kuri uyu wa Gatandatu ushize nibwo, Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF, General MK MUBARAKH, yatanze ikiganiro ku banyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya UPDF i Kimaka, muri Uganda. Ikiganiro cyiswe “Gushaka ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo bya Afurika: Urugero rw’ibikorwa by’ubutabazi by’u Rwanda ku bufatanye bw’ibihugu bibiri ku mugabane wa Afurika”.
 Yashimangiye ko ibihugu by’Afurika bikenewe gukemura ibibazo by’umutekano by’Umugabane wa Afurika hifashishijwe amahirwe atangwa n’amasezerano hagati y’ibihugu bibiri cyangwa ibihugu byinshi hagamijwe gushimangira kwigira imbere muri Afurika.



