Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025, umugabo witwa Nkundiye Laurent w’imyaka 45 yasanzwe yapfiriye mu biro by’Akagari ka Bihari, mu Murenge wa Ruhuha, Akarere ka Bugesera. Haracyakekwa ko yaba yiyahuye cyangwa se yaba yazize ihohoterwa yakorewe mbere y’uko apfa.
Amakuru yamenyekanye avuga ko mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, nyakwigendera yari yabanje gutera akavuyo inshuro ebyiri zitandukanye, bikamuviramo gufatwa n’abakora irondo ry’umwuga bakamujyana kumufungira ku biro by’Akagari.
Abaturage bamwe babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko bakeka ko ashobora kuba yakubiswe bikomeye mbere yo gupfa, maze abamufashe bakagerageza kwerekana ko yiyahuye.
Umuturanyi we yagize ati: “Bamukuye umupira barawumuzirikisha mu ijosi bamumanika ku ikositara, bashaka kugaragaza ko yiyahuye.”
Uwamugira Marthe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhuha, yemeje aya makuru ariko ashimangira ko icyamwishe kitaramenyekana, kuko iperereza rikomeje.


