Imodoka nini ya sosiyete Nyarwanda itwara abagenzi ya Trinity Express, yahiye irakongoka nyuma yo gufatirwa n’inkongi y’umuriro mu gihugu cya Uganda. Iyi mpanuka yabereye ahitwa Mpigi, ku muhanda munini uva i Masaka werekeza i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda nk’uko The New Vision ibitangaza. Nta muntu n’umwe wigeze atakariza ubuzima muri iyi mpanuka, mu bagenzi babarirwa muri 60 yari itwaye. Bose bayisohotsemo ari bazima. Cyakora cyo Imodoka yo yahiye irakongoka nk’uko amafoto abigaragaza. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi yatumye bisi ishya igatokombera. Amafoto: The New Vision






2 Responses
Amafoto: Bisi ya kompanyi yo mu Rwanda yahiriye muri Uganda irakongoka
imanishimwe
Amafoto: Bisi ya kompanyi yo mu Rwanda yahiriye muri Uganda irakongoka
imanishimwe