gq0mr6vw4aaky1h-f332c

Uwirukanwe na FERWAFA ntakozwa ibyo kugenda

Sangiza iyi nkuru

Umusifuzi Amida Hemedi ari mu basifuzi batatu bahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), bashinjwa uruhare mu buriganya mu mikino buzwi nka match fixing. Gusa Amida aravuga ko yafashweho umwanzuro adahawe amahirwe yo kwisobanura kandi atigeze amenyeshwa ku mugaragaro ibyemezo byafashwe.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, Amida yavuze ko yashyizwe mu majwi ku mbuga nkoranyambaga, ahanengwa n’abantu batandukanye, ndetse n’inshuti ze zimubaza impamvu “atabigisha gutega ku mikino”. Avuga ko amaze hafi imyaka ibiri atarahabwa umukino n’umwe, ndetse avuga ko yahagaritswe nta mpamvu yamenyeshejwe.

Ati: “Maze umwaka n’igice cyangwa hafi ibiri nta mukino mpabwa. Nahagaritswe ku mpamvu nanjye ntazi. Umwanzuro wo kunshinja imyitwarire mibi sinigeze nkumenya mbere, sinahawe n’ibaruwa ibigaragaza, habe no kuri email.”

Amida avuga ko ibyo ashinjwa nta kimenyetso bifite, kandi ko ibyafashwe nk’umwanzuro byamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwe n’icyizere yari afitiwe nk’umusifuzi.

FERWAFA yo ishinja Amida kugira uruhare mu guhuza abasifuzi n’abantu bakora match fixing. Abandi basifuzi bahagaritswe ni Uwimana Ally na Mbarute Djihadi, bashinjwa gushishikariza abandi gutega no kwakira amafaranga y’abakorana n’abashaka kugena uko imikino igomba kurangira.

Amida avuga ko agiye gushaka ukuri no gusubiza izina rye isuku, kandi yizeye ko azabona ubutabera.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *