KNC yavuze ko yitandukanyije burundu na Mukura igomba gusura Gasogi United

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, uzwi nka KNC, yatangaje ko yitandukanyije burundu n’ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yahoze afana, mbere y’uko iyi kipe yo mu majyepfo y’u Rwanda isura Gasogi United, mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda.

Hari mu kiganiro kibanziriza uriya mukino yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kane kivuga ku myiteguro y’umukino uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku gicamunsi cy’ejo bundi ku wa gatandatu tariki ya 15 Gashyantare.

Mbere y’uko KNC afata ikipe ya Gasogi United, byari bizwi ko ari umwe mu bafana b’imena ba Mukura VS. Cyakora cyo zirasa n’izahinduye imirishyo, kuko uyu mugabo yatangaje ko yitandukanyije burundu n’iriya kipe yo mu majyepfo y’u Rwanda.

Ati: “Njyewe n’umutima wanjye uri muri Gasogi, kandi ntabwo njya nshyira umutima wanjye ahantu umubiri wanjye utari. N’umubiri wanjye ni ho uri. Ibya Mukura ni amateka, wenda yatwigisha uko abantu batangiye gufana imipira, ariko ntabwo ari indagihe twajyamo mu mupira w’uyu munsi. Mukura ifite ibibazo byayo, ntaho mpuriye nayo. Nitandukanyije na yo guhera uno munsi.”

KNC wemeza ko Gasogi yatsinzwe yibwe mu mukino ubanza wayihuje na Mukura i Huye, ikipe ye igatsindirwayo 2-1, yemeza ko nayo igomba guhana Mukura VS kandi nta kwibana kwabayeho.

KNC ashimangira ko Gasogi igomba gutsinda Mukura 100%, insinzi ikaba indishyi ku Rubambyingwe rumaze iminsi rubabaye. Yemeza ko nta mpuhwe na nkeya bagomba kugirira iyi kipe yambara umuhondo n’umukara.

Ati: “Niba amategeko n’amabwiriza byubahirizwa mu kibuga, mutureke twebwe na Mukura muzarebe ni nde ukwiriye kuba Umugabo kuri uwo munsi, ni nde ukwiriye kubaha undi kuri uwo munsi.”

Yahaye rugari iyi kipe yahoze afana ko nibishobora nayo igomba kumuhana, dore ko yayijeje kuzayakira neza bitandukanye n’uko ngo yakiriye Gasogi i Huye.

Gutsinda uyu mukino bizafasha Gasogi United ya 10 ku rutonde rwa shampiyona kwigira imbere n’amanota 25, mu gihe Mukura VS niwutsinda izahita igira amanota 34 azayigumisha ku mwanya wa kane.

Inkuru ifitanye isano n’iyi: https://bwiza.com/?Gasogi-United-Ikipe-ikora-ibitandukanye-n-imyaka-imaze-ivutse

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *