1747891831_kurdistan24

USA: Abakozi 2 ba Ambasade ya Israel barasiwe ku nzu ndangamurage y’Abayahudi

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya Israel bararasiwe hanze y’Ingoro Ndangamurage y’Abayahudi i Washington  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barapfa.

Umuyobozi w’igipolisi mu mujyi, Pamela Smith, mu kiganiro n’abanyamakuru, yatangaje ko aba bantu bombi bishwe, ari umugabo n’umugore, bavaga mu birori byabereye muri iyi nzu ndangamurage.

Smith yavuze ko ukekwaho icyaha yafashwe n’abashinzwe umutekano muri ibyo birori. Igihe yajyanwaga gufungwa, uyu mugabo yatangiye kuririmba agira ati: “Palesitine yigenga, yisanzuye”.

Yongeyeho ko ari ubwa mbere ukekwaho icyaha yari ageze mu mboni za polisi nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.

‘Kugirira nabi Abayahudi bimaze kurenga umurongo utukura’

Intumwa ya Israel mu Muryango w’Abibumbye, Danny Danon, yavuze ko iraswa ry’aba bantu “ari igikorwa kibi cy’iterabwoba cyo kurwanya Abayahudi.”

Yanditse kuri X ati: “Kugirira nabi umuryango w’Abayahudi birimo kurenga umurongo utukura”.

“Twizeye ko abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazafatira ingamba zikomeye abagize uruhare muri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.”

Danon yakomeje avuga ko Israel izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo irengere abaturage bayo n’abayihagarariye ku Isi hose.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *