Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatatu yagiranye ibiganiro n’abarimo mugenzi we w’ububanyi n’amahanga wa Malta ndetse na Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga, wanemeje ko bagiranye ibiganiro bitanga umusaruro.
Aba bahuriye i Buruseli ,u Bubiligi ahateraniye Inama ya 3 y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba EU na AU (3rd EU-AU Ministerial Meeting). Kugeza ubu nta makuru arajya ahagaragara ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yaba yabashije kuganira na mugenzi we w’u Bubiligi, Maxime Prevot, mu gihe kuri ubu umubano w’ibihugu byombi wahagaze nyuma y’uko Buruseli ikomeje guhatira ibindi bihugu bigize EU gufatira u Rwanda ibihano, ibyo u Rwanda rwafashe nko kubangamira inyungu zarwo.

Komiseri w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga, Umunya-Czech, Jozef Sikela, abinyujije kuri X yagize ati: “Uyu munsi, nagiranye ibiganiro bitanga umusaruro mwiza na Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga wa Repubulika y’u Rwanda. Twaganiriye ku nkunga Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ushobora gutanga mu gushyigikira ubukungu mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Byagira uruhare mu mutekano w’akarere n’iterambere binyuze mu gushyigikira imirimo irambye n’ishoramari. Ubufatanye bw’akarere ni ADN n’ubunararibonye bwa EU, kandi dushishikajwe no gusangira ubunararibonye n’abafatanyabikorwa bose babishaka”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kandi yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Malta, unashinzwe ubukerarugendo mu nshingano ze, Ian Borg, nawe wemeje ko yagize amahirwe yo kugirana ibiganiro byubaka na mugenzi we w’u Rwanda.
Ati: “Ubufatanye bwa hafi hagati y’ibihugu by’u Burayi na Afurika buracyari ngombwa mu biganiro bifatika, umutekano, no gukumira amakimbirane. Mu nama ya 3 y’abaminisitiri ba EU-AU yabereye i Buruseli, nagize amahirwe yo kugirana ibiganiro byubaka na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe ku mibanire y’ibihugu byombi ndetse n’akarere no ku bibazo bitandukanye ibihugu byombi bifitemo inyungu, harimo n’ubufatanye muri commonwealth. Malta irashima imihate iherutse gukorwa mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi no kubaka amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo. Twizera tudashidikanya ko amahoro arambye ashobora kugerwaho gusa binyuze mu biganiro bidaheza kandi birambye”.

Nk’uko twabivuze haruguru, ntabwo turamenya niba minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi bababashije kugirana ibiganiro ku kongera gusubukura umubano wahagaze hagati y’ibihugu byombi mu kwezi kwa Werurwe.

U Rwanda rwafashe iki cyemezo kubera ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari kuba mu burasirazuba bwa Congo, bujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi bukwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije “guhungabanya u Rwanda n’akarere nk’uko byasobanuwe na guverinoma”.
Amashusho yagiye ahagaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa X, agaragaza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, aganira na Albert Shingiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, ikindi gihugu nacyo kitabanye neza n’u Rwanda muri iki gihe ndetse wanagaragaye aganira na mugenzi we w’u Bubiligi, Maxime Prevot, ariko nta foto yigeze igaragara nibura uyu akorana mu kiganza na Olivier Nduhungirehe.

Si ubwa mbere Minisitiri Nduhungirehe yaba agiye mu Bubiligi mu nama ntaganire n’abayobozi b’u Bubiligi, kuko na nyuma yo gucana umubano yagiyeyo ndetse minisitiri Prevot yifuza kuvugana na Nduhungirehe ariko amwima umwanya kuko atari cyo cyari cyamujyanye.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kugeza ubu nta biganiro bihari bigamije kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, ndetse ashimangira ko icyo gihe kitaragera.


