Leta ya Kenya ku wa Kane tariki ya 22 Gicurasi, yasabye iya Tanzania kurekura by’ako kanya impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Boniface Mwangi ifunze.
Umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Kenya na Tanzania, nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru Tanzania yafunze abanya-Kenya batandatu gusa bamwe ikaza guhita ibirukana ku butaka bwayo.
Aba barimo Boniface Mwangi bari bagiye i Dar Es Salaam gukurikirana urubanza rw’umunyapolitiki Tundu Lissu ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania uregwa ibyaha birimo ubugambanyi.
Umuryango w’iriya mpirimbanyi ku wa Gatatu watangaje ko utazi aho iherereye, ibyatumye usaba leta ya Kenya kuwuha ubufasha.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya mu ibaruwa yandikiye iya Tanzania, yavuze ko kuba Mwangi afungiye muri kiriya gihugu bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Kenya ivuga ko ibyakozwe na Tanzania binyuranyije n’amaseserano yashyiriweho umukono i Vienne muri Autriche mu 1963.
Nairobi yasubiyemo ingingo ya 36 y’aya masezerano, ishimangira ko abadipolomate bayo bari muri Tanzania bafite uburenganzira bwo kuvugana no kugera ku baturage [ba Kenya] bafunzwe, kubasura aho bafungiye no kubafasha gushaka ababunganira mu mategeko.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya kandi yasabye Tanzania “korohereza byihuse kandi bidatinze ‘Consulat’ yayo kugera kuri Mwangi cyangwa ikamurekura”.
Usibye Boniface Mwangi, Tanzania inafunze umunyamakuru w’umunya-Uganda, Agather Atuhaire.
Ku wa Gatatu Sosiyete Sivile yo muri Uganda n’iya Kenya zasohoye itangazo riha Tanzania amasaha 24 yo kuba yarekuye bariya bombi, bitaba ibyo hagakorwa imyigaragambyo isaba ko barekurwa.
Tanzania ikomeje kotswa igitutu mu gihe ku wa Kabiri w’iki cyumweru Perezida Samia Suluhu Hassan yahaye gasopo abo yise “abanyamahanga bakomeje kwivanga” mu bibazo byo muri Tanzania.
Ni Samia wasabye inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano kutazongera kwemerera bariya bantu kongera kwinjira mu gihugu cye.


