Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, ku wa Kane tariki ya 21 Gicurasi yahuye na mugenzi we w’u Burundi, Amb. Albert Shingiro.
Aba bombi bahuriye i Bruxelles mu Bubiligi, ahabereye inama ya gatatu ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’abo mu bigize uw’Ubumwe bw’u Burayi.
Amb. Shingiro yashyize ku rubuga rwe rwa X ifoto imugaragaza avugana na mugenzi we w’u Rwanda, gusa ntiyigeze atangaza ibyo bavuganye.
Aba bakuru ba dipolomasi y’u Rwanda n’u Burundi inshuro nyinshi bagiye bahura ndetse bakanizeza ko bari gukora ibishoboka byose ngo umubano w’ibihugu byombi wongere gusubira mu buryo, nyuma y’umwaka urenga birebana ay’ingwe.
Icyakora bitandukanye n’ibiba byatangajwe, Perezida Evariste Ndayishimiye na bamwe mu bayobozi b’i Burundi bakunze kumvikana mu mvugo zibasira u Rwanda, ibyo abenshi bafata nk’ibisubiza irudubi ikibazo cy’ibihugu byombi.
Muri Gashyantare uyu mwaka Perezida Ndayishimiye yumvikanye avuga ko u Rwanda rufite umugambi wo gushoza intambara ku gihugu cye, ateguza ko nirubikora intambara izakwira akarere kose.
Ndayishimiye yongeye kubitangaza muri Werurwe ubwo yaganiraga na BBC, ndetse ateguza u Rwanda ko “nirushima gutera u Burundi runyuze muri Congo natwe i Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Uyu mugabo mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya France 24 na bwo yavuze ko u Rwanda rugifite umugambi wo gutera u Burundi.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye kuba mubi mu Ukuboza 2023, ubwo Ndayishimiye yashinjaga Kigali gukorana n’umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwe.
Uyu mugabo kandi yakunze gushimangira ko uyu mubano udateze gusubira mu buryo, mu gihe cyose u Rwanda rutarashyikiriza u Burundi abo bushinja kugira uruhare muri coup détat yageragejwe muri 2015.


