20250419_004741 (1)

  Nyuma y’ijambo rya Joseph Kabila Kabange, Kinshasa iri mu gacerere harakurikiraho iki?

Sangiza iyi nkuru

Joseph Kabila wayoboye Kongo n’umenyekongo utangaje, yari amaze imyaka 6 yaranze kugira icyo avuga kuri politike ya Kongo. Ni umuntu ucecetse cyane ku buryo agusha Kinshasa mu makosa y’ubuhubutsi, afite ubunararibonye bw’uko yayoboye DRC imyaka 18, igihugu cyirwanirwa nibihugu byibihangange kubera umutungo kamere.

Yashoboye kwivana mu bibazo by’ingutu mu ntambara ya kabiri ya Kongo yahuje ibihugu byinshi by’Afurika binyuze muri politike ndetse atsinda M23 mu 2013 yifashishije amayeri ya politike n’igisirikare.

Nyuma yuko abakurikiranira hafi Politike y’akarere k’ibiyaga bigari bari bategereje ijambo rya Joseph Kabila, bari kwibaza ikigiye gukurikiraho muri politike ya Kongo.

Kabila yavuze ijambo ryagaragaje intege nkeya za Perezida Felix Tchisekedi haba muri Politike, Umutekano,Imibereho myiza y’abaturage,Ubukungu na Demokarasi. Mu ijambo kandi yagaragajemo uko abona uburyo ibibazo byugarije Kongo byakemuka.

Kinshasa mu gikoni cyo guhangana  na Kabila : Uwavuga ko abajyanama ba Perezida Tchisekedi barara badasinziriye ntiyaba agiye kure kuko bari kurwana n’uburyo bahangana na AFC/M23 isanzwe itaboroheye ku rubuga rw’intambara, noneho hakaba hagiye kwiyongeraho intambara ya politike ya Kabila, Perezida Tchisekedi yatangije atazi ingaruka izamuteza nkuko asanzwe azwiho kutareba kure ku myanzuro afata ingaruka izamuteza nkuko byagiye byigaragaza.

Ibirungo Tchisekedi mu mboni ashobora kwiyegereza mu guhangana na Kabila

Perezida Kabila, igihe cyaramugendanye bitewe nuko imbaraga yari yizeye zayoyotse azireba zari kumufasha mu gisirikare na Politike binyuze mu kwagura intambara iri mu gihugu cye ikaba iyakarere.

Aha twavuga nka SADEC umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo wakuyemo akabo karenge mu rugamba rwo kurwanya AFC/M23.

Tchisekedi ashobora kwiyegereza nanone uwo yahoze yita umwanzi kabombo ariwe u Rwanda kumufasha guhangana na Kabila, ariko ikibazo cye nuko yavumbuwe ko ibyo yumvikanyeho nabagenzi be, basobanukiwe Akarere nyuma yo kurenga umuryango aba yabyibagiwe.

Nkuko Ububirigi buri guca muri Uganda ngo bubufashe kuba umuhuza n’u Rwanda, Tchisekedi ashobora kunyurayo mu kumufasha guhindukirana Kabila, ariko Kampala mu bibazo by’akarere ikina umukino usanzwe umenyerewe wo kuba umukinnyi utagira aho abogamiye.

Perezida Tchisekedi nawe ubona ko atagifitiye icyizere Ramaphosa kuko  kintu kigaragara yagezeho mu gucyemura ibibazo bya Kongo binyuze mu gisirikare,dore ko nawe ibibazo bya dipolomasi ari uruhuri kuri Washington utibagiwe n’ibya politike biri mu gihugu cye. Ndetse  ibi ni nako bimeze k’u Burundi aho Kinshasa yabubonagamo agakiza.

Nyuma y’uko Kabila atangaje kumugaragaro ko azagirira urugendo i Goma mu gicumbi cy’umutwe wa M23 yahoze arwanya, n’indi nyundo ikomeye ku butegetsi bwa Kinshasa izaha umuvuduko wa politike no kubwira amahanga ari gufasha gucyemura ikibazo cya Kongo ko hajemo ikindi kirungo gikomeye kitagomba kwirengagizwa mu biganiro bya Doha na Washington, ndetse n’izindi imbaraga AFC/M23 yakomeje gushinjwa ko ari Abanyarwanda izaba ibonye mu guhangana na Kinshasa mu mpinduramatwara igamije gusenya Tchisekedi na politike ye Kabila yatunze agatoki mu nguni zose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *