Mu Karere ka Nyanza, abaturage bo mu Murenge wa Rwabicuma batangaje impungenge nyuma y’uko hatowe imbunda ishaje mu murima utahingwagamo imyaka myinshi.
Iyo mbunda yagaragaye kuwa 25 Gicurasi 2025, mu Mudugudu wa Karambo B, Akagari ka Gishike, ubwo umugabo umwe yarimo ahinga mu murima w’umukecuru w’imyaka 70, umaze igihe udakoreshwa.
Abaturage bavuga ko iyo mbunda yari izingiye mu mashashi no mu mufuka, bikekwa ko yagiye ihahishwe mu bihe by’intambara.
Bamwe mu baturanyi bahamya ko mu 1994, muri aka gace hanyuze abasirikare bahoze mu ngabo za Leta ya Habyarimana bari mu nzira bahunga.
Nyiri uwo murima wa mbere ngo yagiye gutura ahandi, bituma habaho amakimbirane yatumye uwo murima udakomeza guhingwa imyaka myinshi. Ni muri urwo rwego imbunda yashoboraga kuba yarabitswe muri uwo murima igihe kingana gutyo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bw’agateganyo, bwatangaje ko bwamenye ayo makuru binyuze ku bufatanye n’abaturage.
Patrick Kajyambere, Umuyobozi w’akarere w’agateganyo yagize ati: “Turashimira abaturage batanga amakuru ku gihe, tugakeka ko ari imbunda yasizwe n’ingabo zahozeho mu bihe by’amateka y’igihugu.”
Iyo mbunda yahise itwarwa n’inzego z’umutekano ijyanwa ku biro by’umurenge wa Rwabicuma, kugira ngo hakorwe iperereza.


