Mu mujyi wa Liverpool mu Bwongereza, ibyishimo byahindutse intimba ubwo imodoka yagonze abantu benshi bari bitabiriye ibirori byo kwishimira intsinzi ya Liverpool FC muri Premier League.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2025, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (18:00 BST), mu gace ka Water Street hafi y’aho ibirori byaberaga.
Abantu 27 bajyanywe mu bitaro, barimo abana bane, kandi umwe muri bo hamwe n’umwana umwe bakomeretse bikomeye. Abandi 20 bakomerekeye aho ariko bahabwa ubufasha bitabaye ngombwa ko bajyanwa mu bitaro. Abatabazi bemeje ko bane bari bafashwe n’imodoka bakajya munsi yayo, barimo n’umwana, ariko barokowe n’inzego z’ubutabazi.
Polisi ya Merseyside yataye muri yombi umugabo w’imyaka 53 ukomoka muri Liverpool, akaba ari we bivugwa ko yari atwaye iyo modoka. Polisi yatangaje ko iyi mpanuka itarimo impamvu z’iterabwoba.
Abayobozi, abakinnyi, n’abafana bose bifatanyije mu kababaro n’imiryango y’abakomerekejwe. Kenny Dalglish, icyamamare muri Liverpool, yavuze ko indirimbo yabo “You’ll Never Walk Alone” itari yarigeze kumvikana nk’iy’ukuri nk’uko byari bimeze kuri uwo mugoroba.
Ibi birori byari byitabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi bari baje kwizihiza insinzi y’ikipe yabo, ariko ibyishimo bihinduka agahinda n’amarira. Perezida w’akanama ka Liverpool ndetse na Minisitiri w’Intebe Sir Keir Starmer bavuze ko igihugu cyose kiri inyuma y’abaturage ba Liverpool muri ibi bihe bikomeye.


