RIB yasubije HRW isaba iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo

Sangiza iyi nkuru

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ( RIB) ruvuga ko umuryango Human Rights Watch (HRW) udakwiye gusaba irindi perereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo kuko rufite ubushobozi bwo kurikora.

Uwo muryango uharanira uburenganzira bwa muntu ku wa kabiri wavuze ko na wo udashira amakenga ibivugwa na Leta y’u Rwanda, maze usaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo icyaba cyarishe Kizito Mihigo kimenyekane.

Polisi y’u Rwanda iravuga ko yasanze yiyahuriye muri kasho ya polisi i Remera aho yari afungiye nk’uko itangazo yashyize ahagaragara ribivuga.

Ku ngingo y’ibyasabwe na HRW, Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yabwiye BBC ko u Rwanda ari igihugu cyigenga gifite ubushobozi bwo gukora iperereza. Avuga ko atumva akamaro k’iperereza ryigenga.

Ati ” Kuvuga ko basaba iperereza ryigenga, ngira ngo u Rwanda ni igihugu cyigenga. Gifite ububasha bwo gukora iperereza ku kintu icyo ari cyo cyose. U Rwanda rufite ubushobozi bwigenga bwo gukora iperereza kandi ruri kurikora. Ntabwo mbona impamvu y’iyo request [ubwo busabe]. Ntabwo mbona icyo iryo ryigenga ryaba rimaze.”

Ku ngingo y’icyo iperereza rimaze kugeraho, Michelle Umuhoza yavuze ko iperereza mu Rwanda rikorwa mu ibanga kandi atazi igihe rizarangirira.

Biteganyijwe ko Kizito Mihiho azashyingurwa kuwa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. RIB yasubije HRW isaba iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo
    Nta gitangaza ko RNC, Impuza mashyaka arwanya Urwanda nabanyarwanda kuko mwabonye ibyo bakoze ari nyamabuye cg Kinigi..bose bavuga ko Kizito yishwe, n´ibinyamakuru byabo ngo ” ubwambere yagirijwe ko yashatse kwica President..inkiko ziramweza none bamubeshyeye ibindi baramwica”.

    Mwibuke ko HRW aribo bayiha amakuru kandi nubwo yaba izi ukuri ahubwo ihita ibirunda mu binyamakuru byiwabo….rero Ntagitangaje, ahubwo iyo itavuga ….mwumvise yaravuze ko hari abicishije abantu 14 amabuye n´ubuhiri bagahungira Uganda? ko Kizito yaragiye kuba uwabo Erega nayo yabuze..ntimwibuka Ntamuhanga atoroka HRW yavuze ngo bamwishe none ubu ntari iwabo?

    HRW nta soni ifite…..Ababishinzwe bayandikire abantu bose bagiye mwishyamba kurwanya leta HRW ibizi ariko ikavuza induru ngo bishwe kandi aribo babafasha kugenda cg bakabaha amafaranga uyu munsi bakaba baragaruwe mu rwanda…..babahe amazina namatariki turebe ko iyo ndwara ya HRW yatuva ku bikanu..ni ukubivuga tukabyandika kuko barimenyereye!!!!!

  2. RIB yasubije HRW isaba iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo

  3. RIB yasubije HRW isaba iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo
    Jean nturumunyarwanda kurusha abandi kizito numunyarwanda dufite uburenganzira bwo kuvuga uko tubibona kdi ibihe bihora bisimburana iteka inkoni ikubise mukeba bayirenza …..

  4. RIB yasubije HRW isaba iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo
    Jean nturumunyarwanda kurusha abandi kizito numunyarwanda dufite uburenganzira bwo kuvuga uko tubibona kdi ibihe bihora bisimburana iteka inkoni ikubise mukeba bayirenza …..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *