Tariki ya 16 Gashyantare 2020 ni bwo umuhanga mu bumenyi bwa mudasobwa, Umunyamerika, Lawrence Gordon Tesler (Lary Tesler) yapfuye afite imyaka 74 y’amavuko. Urupfu rwe rwababaje abafite mudasobwa na telefone bakoresha uburyo bwa copy, cut na paste mu birimo inyandiko.
Uretse ubu buryo butatu, Lary Tesler yavumbuye n’ubundi bwo gushaka (Find) no gusimbuza buzwi nka ‘Replace’. Bamwe mu banyeshuri biga muri kaminuza n’abayirangije baza mu bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rwa Lary Tesler, cyane ko ngo yabafashije mu koroshya imyigire yabo, kuko ngo ubu buryo bwaborohereje guterura no gukopera.
Copy ni uburyo bukoreshwa mu ikoranabuhanga, bufata inyandiko cyangwa ikindi kintu nk’indirimbo, amafoto,… n’icyumba (folder), bukajyana isa nayo mu wundi mwanya, iy’umwimerere na yo ikagumaho. Uburyo bwo gutereka ikintu ahantu, kivuye ahandi, ni bwo bwitwa ‘paste’.
Cut bwo ni uburyo bujya gusa na ‘copy’ gusa bwo iyo iteruye ikintu ahantu, nta cy’umwimerere (original file) kihasigara. Iyo ukoze ‘cut’ ugumana ikintu kimwe, mu gihe iyo ukoze copy , ikintu kimwe kivamo tubiri kugeza ku mubare ushaka. Nyuma ya ‘cut’ nabwo utereka icyo ushaka, ahantu ushaka (pasting).
Ibi byorohera abanyeshuri bahawe umukoro kuko iyo umwe yarangije gukora, aha bagenzi be, bagateruramo ibyo bashaka batandukuye bundi bushya, maze bagaca mu rihumye mwarimu, akabaha amanota.
Ni ikibazo bigoye kubona hari umunyeshuri ukirwanya, cyane ko bemeza icyo bashyira imbere ari amanota kurusha ubumenyi, kuko ngo buza bari mu kazi kuko ngo uburambe mu kazi ni umubyeyi w’ubumenyi(Experience is the mother of knowledge).
Uretse no kuba bikorwa hagati y’umunyeshuri n’undi, hari ubwo umunyeshuri ahabwa wa mukoro, akajya gusoma ibitabo bitandukanye abahanga banditse cyangwa izindi nyandiko iziri kuri murandasi, agakora ‘copy-paste’ y’igice kinini, akagitereka mu byo yakoze, cyangwa se akaba ari cyo atanga gusa.
Aya manyanga y’abanyeshuri yagiye agaragara no mu myandikire y’ibitabo cyangwa se ubushakashatsi bakoze, aho bafata za nyandiko z’inteurano, bakagenda bazishyira muri ibi bitabo (dissertation), bamwe bagakora ibirori (graduation) nyuma yo guhabwa amanita ashimishije, gusa hari n’abagiraga ibyago, abarimu bakabavumbura, bagacisha ibirongo bitukurura mu byo bakoze, bakabategeka kubisubiramo, bakabikora neza.
Umwe mu banyeshuri yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Urupfu rw’uyu mugabo rwose rurambabaje kuko yadufashije koroshya ubuzima.”
Undi ati: “Nyuma yo kumenya copy, cut na paste, kwigora ntibikibaho.”
Mugenzi wabo warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza na we ati: “Graduation nakoze nyikesha ka copy-paste da! Nkubeshye se!”
Mu nyandiko zemewe n’amategeko, guterura bifatwa nk’icyaha, kikitwa ‘plagiarism’ mu rurimi rw’Icyongereza, risobanuye ikosa ryo kwiba no gutangaza ururimi, intekerezo n’ibitekerezo by’undi mwanditsi, ukabyiyitirira. Umuntu ukoze icyaha yitwa utubahirije uburenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge (violation of copyright).
Imikoreshereze idahwitse ya copy-paste, cut-paste mu banyeshuri igira uruhare mu idindira ry’uburezi, bikaba ari ngombwa ko abarimu ndetse n’abashinzwe imyigishirize bashyiraho uburyo bwo kujya bagenzura niba hatabayemo amanyanga nk’aya, nibitaba ibyo bizagorana ko umunyeshuri abona umusaruro mwiza mu bintu atavunikiye.


