Grip3S0WEAAHxqq

Taliki 2/6/1994: Umunsi FPR yarokoyeho abantu benshi (ibihumbi) icyarimwe

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki nk’iyi ya 02 Kamena mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, nibwo izari Ingabo za FPR zarokoye abantu benshi icyarimwe bari bagiye kwicwa.

Ibi byemejwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, abinyujije kuri X mu gihe Abanyarwanda bakomeje iminsiy 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Minisitiri Dr. Bizimana yagize ati: “Tariki ya 02 Tariki 2/6/1994 ni umunsi utazibagirana kuri benshi. Ingabo za FPR INKOTANYI zarokoye ibihumbi by’abatutsi byari byugarijwe kurimburwa n’interahamwe, impuzamugambi n’ingabo za ex-FAR I Kabgayi.”

Yakomeje agira ati: “Niyo nkambi yashoboye kurokorwamo abatutsi benshi icyarimwe nubwo hari abandi benshi biciwe mu nzira bagana i Kabgayi cyane cyane kuri bariyeri yari i Gitarama imbere y’urugo rwa Shingiro Mbonyumutwa. Hari n’abandi batutsi batagira ingano bakurwaga mu nkambi ya Kabgayi bakicwa, abandi bakajyanwa gutabwa muri Nyabarongo bajyanywe muri otobisi za Leta.”

Minisitiri Dr. Bizimana yasoje ubutumwa bwe ashimira Ingabo zari z’Inkotanyi kubwo kurokora Abanyarwanda bari benshi byashonokaga ko bari gushora iyo zitahaba.

Ati: “Nkotanyi z’u Rwanda mwarakoze gutabara no kurokora u Rwanda rukaba nyuma y’imyaka 31 rugeze aheza habereye abanyarwanda. Dukomeze turinde ubumwe bwacu turwanya ingengabitekerezo ya jenoside. Abagoreka amateka yacu ntibaduheho.”

Iminsiy 100 yo kwibuka biteganyijwe ko izarangira muri Nyakanga, ukwezi Inkotanyi zahagaritseho burundu Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu hose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *