Pedro Someone nk’umuhanzi akanaba umuganga, afatanyije n’umuraperi P Fla, bagiye gutaramira abafana babo ku Mugina mu karere ka Kamonyi bakangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

Mu kiganiro bwiza.com yagiranye na Pedro Someone, yatangaje ko intego ari iy’ubukangurambaga, batanga inyigisho ku bakiri bato kwirinda gukosha ibiyobyabwenge, ahubwo baharanira ejo heza habo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: “Ni icyo kwigisha abantu kurwanya ibiyobyabwenge no kwidagadura bisanzwe kuko burya igitaramo cyanjye kigomba kujyana na message nziza kuri rubanda, intego yanjye si iyo gushora menshi ngo nunguke, intego yanjye no iyo gutanga ubutumwa bwubaka”.
Yakomeje avuga ko atigeze ahanika ibiciro ngo avuge ngo kwinjira ni bitanu cyangwa arenzeho, ahubwo we yashyizeho igiciro gito gishoboka cya 500Frs kugirango buri wese azabashe kugeramo ngo afate kuri ubwo butumwa.
Ati: “n’umukene azabasha kwinjira,…abakiri bato nibirinde ibiyobyabwenge, bagire mutuelle de santé, bagire ubuzima bwiza, ubuzima bwiza kuri bo ni imbaraga kuri njye nk’umuhanzi kandi no ku gihugu muri rusange.
Iki gitaramo kizabera mu murenge wa Mugina ku isoko muri Peace bar, kizaba ku cyumweru tariki ya 31/7/2016.
Pedro si ubwa mbere ateguye ibitaramo bwo gutanga impanuro ku rubyiruko, kuko no mu minsi ishize yasohoye indirimbo ishishikariza kwisiramuza ahakoreshejwe impeta (prepex).

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/bwiza.com


