Ingabo za Uganda (UPDF) zatangaje ko umugore wateze igisasu hafi ya Bazilika ya Munyonyo ku wa Kabiri yitwa Aisha Katushabe, wamenyekanye no ku yandi mazina nka Byaruhanga Sumaya na Kabonesa.
Col Chris Magezi, umuvugizi w’agateganyo w’ingabo, yavuze ko Katushabe yari azwi n’inzego z’umutekano kandi yigeze gufatwa mu 2023 agakekwaho imikoranire n’umutwe w’iterabwoba wa ADF (Allied Democratic Forces).
Yari yambaye icyo gisasu, ubwo yicwaga n’itsinda ry’abashinzwe kurwanya iterabwoba ubwo yari asigaje metero 600 ngo agere ahari hateraniye imbaga mu kwizihiza abahowe Imana ba Uganda.
Ubwo yaraswaga icyo gisasu cyaramuturikanye ndetse gihitana n’uwari umutwaye kuri moto.
Col Magezi yavuze ko Katushabe yari umugore wa Muzafaru, wiciwe n’ingabo mu 2021. Uwo Muzafaru yari mu bateguraga igitero ku muhango wo gushyingura Gen Paul Lokech, wahoze ari Umuyobozi wungirije wa Polisi.
Byongeye, Aisha Katushabe yari umukobwa wa Abdul Shaqur, wari wiyahuye yateze igisasu ku cyicaro cya Polisi ya CPS i Kampala mu bitero by’ADF byo mu 2021.
Inzego z’iperereza zavumbuye iki gitero mbere y’uko kiba, nyuma yo gufata undi muntu ku Cyumweru ushobora kuba ari we watanze amakuru y’ingenzi. Uwo muntu aracyari mu maboko y’inzego z’umutekano.
Ubuyobozi busaba abaturage gukomeza kuba maso, cyane cyane ahateranira abantu benshi.


