York-na-Sahabo-1-860x652

Aba bakinnyi 2 ntibazongera guhamagarwa mu Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche yatangaje ko atazongera guhamagara Rafael York na Hakim Sahabo mu Ikipe y’Igihugu mu gihe cyose agihagarariye u Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru mbere y’umukino wa gicuti na Algérie uteganyijwe kuri uyu wa Kane, Amrouche yavuze ko aba bakinnyi babiri banze kwitabira ubutumire ku mpamvu zisebya ibendera ry’igihugu. Sahabo yavuze ko akeneye ikiruhuko, naho York avuga ko yari arwaye, ariko umutoza ntiyemeye ibisobanuro byabo.

Amrouche ati: “Nta mukinnyi uri hejuru y’ibendera ry’Igihugu. Nta n’umwe uzongera guhamagarwa muri aba bombi mu gihe nkiri hano. Nimwiyandikire, mubashyire aho mushaka, kuri Facebook n’ahandi, ariko wenda nimva hano bazagaruka.”

Uyu mutoza w’imyaka 57, ukomoka muri Algérie, avuga ko akeneye abakinnyi bafite umutima wo gukunda igihugu aho gukinira amafaranga cyangwa inyungu zabo bwite. Yanagarutse ku murongo w’ubuyobozi bw’Igihugu, avuga ko na we yifuza ikipe yubakiye ku ndangagaciro nk’iziharanirwa na Perezida Kagame.

Amagambo ya Amrouche agaragaza ko ikibazo cy’imyitwarire ya York na Sahabo atari ubwa mbere kivuzwe, dore ko n’umutoza wabanje, Frank Spittler, yabashinjaga kutitwara neza, nabyo bikamuviramo kubarekura.

Amavubi ari kwitegura imikino ibiri ya gicuti na Algérie, irimo uwo kuri uyu wa 5 Kamena kuri Stade Chahid Hamlaoui ndetse n’undi uteganyijwe ku wa 9 Kamena.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *