Museveni yambuye Gen.Tumukunde abarinzi bose

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda akaba N’umugaba w’IKirenga w’Ingabo z’iki gihugu (UPDF), Yoweri Kaguta Museveni, yamaze kwambura (Rtd) Lt. Gen. Henry Tumukunde abari abarinzi be bose.

Lt Gen. Tumukunde yahoze ari Minisiteri w’Umutekano muri Uganda mbere yo kwamburwa izi nshingano mu 2018 ubwo yirukanwaga icyarimwe na Gen. Kale Kayihura wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda.

Amakuru avuga Gen. Tumukunde yambuwe abasirikare 10 barindaga urugo rwe ruri ahitwa Kololo ndetse n’abarindaga ururi ahitwa Rukungiri.

Daily Post Uganda dukesha iyi nkuru, yavuze ko itegeko ryo gukura bariya basirikare kwa Tumukunde ryatanzwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo we yari hanze y’igihugu.

Gen. Henry Tumukunde nk’uwahoze ari umusirikare mukuru mu Ngabo za Uganda afite uburenganzira bwo kurindwa, gusa ntiharamenyekana impamvu ibukuru bafashe icyemezo cyo kumwambura abari abarinzi be.

Daily Post yageze kure ivuga ko impamvu Perezida Museveni yafashe icyemezo cyo kwamburwa Gen. Henry Tumukunde abari abarinzi be, ari igitutu ari ho cy’uko uyu mugabo bashobora kuzahurira mu matora yo mu mwaka utaha wa 2021 bahatanira intebe iruta izindi, umwanya w’umukuru w’igihugu. Ni nyuma y’amakuru amaze iminsi avuga ko Tumukunde ashobora kuziyamamaza.

Nko mu minsi ishize byavugwaga ko Gen. Henry Tumukunde ashobora kwiyamamariza kuba Meya wa Kampala, inkoramutima ze zo zikavuga ko icyo yifuza kurusha ibindi ari ukuyobora Uganda.

Ni ibintu na we ubwe yiyemereye, avuga ko kuyobora iki gihugu abitiye uburenganzira, na cyane ko ari Umunya-Uganda udashidikanywaho.

Ati” Ikibi Kiri mu kwiyamamariza kuyobora igihugu abantu bamwe bagize nk’intwaro yo guhirika abandi ku butegetsi ni ikihe? Nabonye Chimpreports yaranditse inkuru isakuriza ku mpeta za gisirikare zanjye zose ivuga ko nshaka kuba Perezida. Nta kibi kiri mu kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu. Ntimwibagirwe ko ndi Umunya-Uganda ntari umunya-Kenya.”

Amakuru kandi avuga ko Tumukunde amaze igihe asaba abantu kuzamushyigikira rwihishwa, ndetse ngo hakaba hari n’abasirikare bakomeye barambiwe igihe Museveni amaze abayobora bamwijeje kumuba inyuma.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda Brig. Richard Karemire ntacyo aratangaza ku makuru yo kwambura Tumukunde bariya barinzi.

Tumukunde wize ibijyanye n’amategeko, yabaye umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubuyobozi mu gisirikare, aba umukuru w’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, aba komanda wa division ya 54 ya UPDF yari ifite ibirindiro muri Gulu, mu majyaruguru ya Uganda.

Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu (ISO) anaba umudepite uhagarariye igisirikare mu nteko hagati y’1996 na 2005.

Yavutse kuwa 28 Gashyantare 1959, avukira mu Karere ka Rukungiri, mu burengerazuba bwa Uganda. Tumukunde yize amashuri abanza kuri Bishop Stuart College Demonstration School, mbere yo gukomeza ayisumbuye kuri Kigezi College Butobere akayasoreza kuri Kibuli Secondary School.

Yakomereje muri Kaminuza ya Makerere, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu by’amategeko mu 1981 mbere yo kujya mu ntambara yari itangijwe na NRM yamaze imyaka itanu.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire ya peteroli na gazI yahawe mu 2013 na Institute of Geneva.

Uko yinjiye mu rugamba rwa NRM

Ubwo yari akiri umunyeshuri muri Kaminuza ya Makerere, Tumukunde ngo yasangwaga muri politiki zirwanya guverinoma yari iriho, biza gutuma ajya no kwifatanya n’inyeshyamba ziyirwanya zatangiriye muri Luwero ajyanye na Maj. Gen. Mugisha Muntu na Col. Jet Mwebaze.

Icyo gihe inzego z’umutekano za Obote ngo zamenye ko aba bashaka kujya mu ishyamba zigaba igitero ku nzu babanzaga kunyuramo mbere yo kujya mu ishyamba bivugwa ko yari iduka ryari muri Kampala.

Icyo gihe ngo Gen. Tumukunde na Gen. Mugisha Muntu bigize nk’abacuruzi bo muri iryo duka barokoka akaga bashoboraga guhura nako ko gukorerwa iyicarubozo no kwicwa. Intambara igitangira, ngo Tumukunde yakoreshaga imbunda ya ‘machine gun’ nyuma yisanga ari umwe mu basirikare bakuru mu nyeshyamba. Numero ye mu gisirikare ni RA 0111.

Kurasirwa ku rugamba

Mu 1985, muri imwe mu ntambara zikomeye barwanye na UNLA muri Luwero, Tumukunde ngo yarashwe kenshi ku maguru.

Ibikomere ngo byari bikomeye ku buryo byanakekwaga ko ashobora kutabirokoka. Ngo baje kubasha kumusohora mu gihugu ariko ajyanwa muri Kenya, ahava akomereza i Londres aho yavuriwe.

Ubwo bafataga ubutegetsi, Tumukunde yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Major anagirwa umunyamabanga wa mbere anagirwa military attache muri Ambasade ya Uganda mu Bwongereza.

Nyuma yoherejwe kwiga ibijyanye no kuyobora ingabo n’abakozi, muri Armed Forces Command and Staff College, ahitwa jaji i Kaduna muri Nigeria, aho yarangije ari umwe mu banyeshuri beza.

Yasubiye muri Uganda agirwa Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu gisirikare.

Tumukunde na politiki

Mu 1994, Tumukunde yatorewe guhagararira Rubabo mu nteko ishinga amategeko, yateguye itegeko nshinga rya Uganda ryo mu 1995.

Tumukunde yaje kuzamurwa mu ntera agirwa Lt. Colonel ahita anagirwa umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubuyobozi mbere yo kongera kuzamurwa mu ntera mu 1998 agirwa koloneri ahita anagirwa umukuru w’ubutasi bwa gisirikare.

Nyuma yarazamuwe agirwa Brigadier General ahita yoherezwa kuyobora division ya kane y’ingabo za UPDF yakoreraga muri Gulu.

Icyo gihe intambara yari irimbanyije hagati ya UPDF n’inyeshyamba LRA (Lord Resistance Army).

Aha Tumukunde ahamaze igihe gito, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu (ISO).

Agatotsi hagati ye na Museveni

Mu 2003 Tumukunde imbere ya Museveni na guverinoma ye, yarwanyije kuvugurura itegeko nshinga ngo hakurwemo umubare wa manda umukuru w’igihugu yemerewe kuyobora kugira ngo Museveni abone amahirwe yo kwiyamamariza indi manda.

Tumukunde yavuze ko ibi bihabanye n’uburenganzira barwaniye kuzana kandi atiteguye kugira uruhare muri uyu muvuno yabonaga unyuranyije n’itegeko nshinga. Ibi ariko ntibyamuhiriye.

Nyuma y’aho gato yahise ashinjwa gukoresha umwanya we mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukwirakwiza puropaganda zigamije kwangisha rubanda ubuyobozi. Icyaha cyo gukoresha nabi umwanya we cyaje guhanagurwa. Ku wa 28 Gicurasi 2005 yahatiwe gusezera mu nteko ishinga amategeko nyuma atabwa muri yombi.

Ku wa 18 mata 2013, Urukiko rwa gisirikare rwaricaye rushyira iherezo ku rubanza rwari rumaze imyaka umunani, rutangaza umwanzuro warwo. Icyaha cyo gukwirakwizwa poropaganda na cyo cyarahanaguwe asigarana icyaha cy’imyitwarire mibi ya gisirikare ahabwa igihano cyo kunengwa.

Ku wa 01 Nzeri 2015, yazamuwe mu ntera agirwa Lt. Gen. mbere y’igihe kigera ku mwaka ngo asezererwe mu ngabo.

Ku wa 06 kamena 2016 yagizwe Minisitiri w’Umutekano, umwanya yabayeho kugeza mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki 04 Werurwe 2018, ubwo yakurwaga kuri uyu mwanya kimwe na Gen Kale Kayihura wari Umukuru w’igipolisi.

Kuva icyo gihe ntiyakunze kugaragara cyane mu ruhame ariko yongeye kugaruka vuba aha yiyegereza abaturage bo mu nzego zitandukanye, aho ku ikubitiro haketswe ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala, ariko muri iki cyumweru akaza kwemeza ko azahatana na Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *