AU irashimira Perezida Tshisekedi uruhare rwe mu kunga u Rwanda na Uganda

Sangiza iyi nkuru

Intumwa y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) mu by’amahoro n’umutekano, Smaïl Chergui kuri uyu wa 24 Gashyantare i Kinshasa, yashimiye Perezida Tshisekedi umusanzu atanga mubano w’ibihugu by’akarere, by’umwihariko mu kunga u Rwanda na Uganda bitagicana uwaka.

Chergui yakomoje ku nama iherutse guhuriza Perezida Tshisekedi, Perezida Kagame, Perezida Museveni na Perezida João Laurenço wa Angola, ku mupaka wa Gatuna/Katuna igamije gusuzuma niba ibyasabwe impande zombi byarubahirijwe, hanyuma babifashe kongera kubana neza.

Nk’uko tubikomora kuri Actualite.cd, Chergui yabwiye itangazamakuru ati : « Nabonye umwanya wo kumushimira uruhare yagize mu mubano w’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, rwatumye habaho ibiganiro by’u Rwanda na Uganda nk’uko twabibonye ku mupaka ubihuza. »

Uretse n’umubano mu bihugu by’akarere, Smaïl Chergui yashimiye uyu mukuru w’igihugu n’intambwe amaze gutera mu gusubiza umutekano mu burasirazuba bw’igihugu ayoboye kandi amusezeranya ko AU imushyigikiye mu byo akora byose, bikazaba akarusho ubwo afata inshingano zo kuyobora uyu muryango mu 2021.

Inama yahuze aba bakuru b’ibihugu ku mupaka wa Gatuna/Katuna yari ibaye iya kane, ikaba yarasuzumaga aho ishyirwamubikorwa ry’amasezerano ya Luanda yo ku wa 21 Kanama 2019 rigeze.

Iyi nama yarangiye Uganda ihawe iminsi 30 yo gusuzuma ibyo iregwa, yabyemera ikabireka, ikirinda kongera kubikora, igashyikiriza raporo Komisiyo yashyiriweho aya masezerano na yo yamaze kubona ko ari nta makemwa.

Mu gihe yabishimye, na yo izabimenyesha aba bakuru b’ibihugu, bakorere indi nama kuri uyu mupaka mu minsi itarenze 15, hemezwe ifungurwa ry’imipaka cyangwa kudafungurwa.

Uganda n’u Rwanda kandi basinye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha, iyi ikaba ari inzira yo kurekura abenegihugu buri ruhande ruvuga ko bafungiwe ku muturanyi w’undi.

Iby’aya masezerano ndetse n’iyi myanzuro y’inama ya kane, nibijya ku murongo mwiza, imipaka izafungurwa kandi ibihugu byongere kubana neza nk’uko byahoze.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. AU irashimira Perezida Tshisekedi uruhare rwe mu kunga u Rwanda na Uganda
    Natwe twiteze igisubizo cyiza kizavamo

  2. AU irashimira Perezida Tshisekedi uruhare rwe mu kunga u Rwanda na Uganda
    Natwe twiteze igisubizo cyiza kizavamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *