Abashinzwe gutegura igitaramo ‘Ikirenga mu Bahanzi 2020’ cyo gushimira umuhanzi wabaye indashyikirwa mu kwimakaza umuco nyarwanda abinyujije mu ndirimbo, batangaje ko abashaka kugura amatike y’igitaramo bashobora kuyagura hakiri kare atarashira , kandi ko imyiteguro igeze kure ndetse n’abahanzi bazasusurutsa abantu bamaze kunoza imyiteguro.
Uyu mwaka, Cécile Kayirebwa azashimirwa mu gitaramo “IKIRENGA MU BAHANZI 2020 “giteganyijwe kuba tariki ya 8 Werurwe 2020, mu birori bizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali.
Ku bantu bari kugura amatike bakoresheje Airtel Money, bari guhabwa promotion kuko itike igura ibihumbi 20Frw bari kuyishyira 18,000 Frw mu gihe iya 10,000 Frw ukoresheje Airtel money ayigura 9,000 Frw, naho ugura iya 5000 Frw ayigura ibihumbi 4000 igihe akoresheje Airtel gusa . Ku bakeneye kuyibikaho hakiri kare, aya matike kandi ari kuboneka ahantu hatandukanye harimo ahakorera Serivise za Airtel muri Kigali nka Remera ku kicaro gikuru cya Airtel , Nyabugogo na Nyamirambo.
Uzagura tike ku munsi w’igitaramo Kwinjira mu myanya y’icyubahiro ni ukwishyura tike ya 25000Frw (VVIP), mu gihe mu mwanya uwukurikira (VIP) azaba ari 15,000 Frw ndetse na 10,000 Frw ahasigaye hose.
Aya matike kandi mushobora kuyagurira muri Camillia ku Gisimenti, UTC, CHIC na KBC, Simba Supermarket. Aya matike kandi mushobora kuyasanga muri T2000 ahakorera Monaco, i Nyarutarama kuri Tenis Club, Simba mu Mujyi i Nyarugenge, Blues Coffee ndetse no muri gare ya Nyarugenge.
Ni ku nshuro ya mbere hagiye gutangwa ishimwe ku muhanzi watoranyijwe nk’Ikirenga mu Bahanzi abikesha mu kwimakaza no guteza imbere ‘umuco nyarwanda abinyujije mu buhanzi. Muri iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi barimo Muyango Yohani, Mariya Yohani, Mani Martin, Sentore Jules, Karasira Clarisse, Mushabizi n’Ababeramuco n’Itorero Ibihame by’Imana.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 8 Werurwe ari nabwo hazaba hizihizwa Umunsi w’Abagore kizitabirwa n’abandi bahanzi bamenyerewe mu muziki gakondo barimo Mariya Yohani, Mani Martin, Jules Sentore, Muyango ndetse na Clarisse Karasira.
Mecky Kayiranga, Umuhuzabikorwa w’umushinga “Indongozi mu bahanzi” uri gutegurwamo iki gikorwa, akaba anashinzwemo itangazamakuru n’itumanaho, yavuze ko kuri ubu imyiteguro isa n’iri kurangira.
Yavuze kandi ko abahanzi bari kugenda bakora ibiganiro hirya no hino banasaba abantu kuzitabira iki gitaramo ku bwinshi.
Kayiranga avuga ko kandi uretse kuba Kayirebwa yarateguriwe ishimwe, n’umuntu ku giti cye wumva ashaka kumushimira yategura icye gihembo akazahabwa umwanya ku munsi nyirizina akakimushyikiriza.



