MixCollage-05-Jun-2025-05-27-PM-3913

Amerika yafatiye ibihano abacamanza 4 ba ICC barimo Umugandekazi

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wamaganye wivuye inyuma icyemezo cya Amerika cyo gufatira ibihano abacamanza bane bo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), barimo umuturage umwe wo muri uyu muryango, Beti Hohler, wo muri Slovenia.

Ibihano byafatiwe kandi abacamanza bakomoka muri Bénin, Uganda na Peru, byatangajwe ku wa Kane, itariki 95 Kamena, n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, wavuze ko iki cyemezo gishingiye ku iperereza ryakozwe n’urukiko “ryihishwe inyuma n’impamvu za politiki kandi ridafite ishingiro” ku byaha by’intambara bivugwa ko byakozwe n’Ingabo za Amerika muri Afghanistan ndetse na Israel muri Gaza.

Iperereza rya kabiri ryatumye hasohorwa impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Natayanhu na Yoav Gallant wahoze ari Minisitiri w’ingabo. Umucamanza Hohler ngo yashyigikiye iki icyemezo.

Kubera izo mpamvu, abo bacamanza bane ntibashobora kugera ku mitungo yabo n’ibikorwa biri ku butaka bwa Amerika kandi babujijwe kugirana amasezerano n’ibigo by’Abanyamerika. Ibi ngo bishobora kubangamira abacamanza mu kazi kabo ka buri munsi.

Mu bandi bacamanza bafatiwe ibihano na Amerika, Luz del Carmen Ibanez Carranza wo muri Peru na Solomy Balungi Bossa wo muri Uganda, bagize uruhare mu cyemezo cy’urukiko cyo gukora iperereza ku birego bivuga ko Ingabo za Amerika zakoze ibyaha by’intambara muri Afghanistan. Bakoze kandi ku manza za ICC zirimo Israel.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *