Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yategetswe ko bitarenze muri Gicurasi uyu mwaka igomba kuba yarangije gukora iperereza ku kibazo cy’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa leta cyagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta muri raporo ya 2017/2018. Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda (PAC), Jean Chrysostome Ngabitsinze, yavuze ko Komisiyo ayoboye yamaze gushyikiriza MINIJUST imyanzuro igomba gupererezaho yavuye mu busesenguzi bakoze kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta. Ngabitsinze asobanura ko isuzuma bakoze ryagaragaje ko umutungo wa rubanda wakoreshejwe nabi binyuze mu micungire mibi ya za kontaro z’abakozi. Ati” mu mpera z’Ukwakira umwaka ushize, twahaye Minisiteri y’ubutabera urutonde rw’inyemezabwishyu 13 zakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko hanyuma dusaba ko zakorwaho iperereza. Dutegereje raporo mu gihe kitarenze amezi atandatu.” Umuyobozi wa PAC avuga ko Komisiyo ayoboye izakomeza gushyira igitutu ku bayobozi bitwaye nabi, yitsa ku kuba mu mwaka ushize baratumijeho buri umwe wese wagize amanota ari munsi ya 60%. Ati “Dukeneye kumenya impamvu ikoreshwa nabi ry’umutungo ryabayeho, amakosa yakozwe ndetse tukamenya niba bishoboka ko yakosorwa. Dukeneye no kumenya ababigizemo uruhare kugira ngo ubushinjacyaha na bwo bubyinjiremo.” Mu rwego rwo kugenzura neza niba Koko umutungo wa rubanda ikoreshwa neza uko bikwiye, abadepite bagize PAC basuye Akarere ka Gicumbi mu rwego rwo gukusanya amakuru y’ibanze yerekana niba imishinga igenewe rubanda ishyirwa mu bikorwa uko bikwiye. Mu myaka yashize, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yakunze gutunga agatoki inzego zikorera abaturage azishinja kudashyira mu bikorwa imyanzuro ngarukamwaka yashyizweho kugira ngo umutungo ugenewe rubanza ukoreshwe nabi. Iyi micungire mibi ni yo yatumye mu mwaka ushize wonyine Leta y’u Rwanda igwa mu gihombo cya miliyari eshanu na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda kubera gutinda gushyira mu bikorwa ibikubiye muri kontaro z’abakozi ndetse no kugenera imishahara abakozi badahari. Biraro asanga bidakwiye ko umutungo wa rubanda ukomeza gucungwa nabi kubera ubuswa, kutita ku bintu ndetse n’uburangare bwa bamwe mu bayobozi. Aganira na The New Times, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko gushyikiriza ubushinjacyaha abagize uruhare mu guteza Leta igihombo ari byo byaba igisubizo kirambye cyo guhashya abasesagura umutungo wa rubanda. Ati” Birakwiye kubahiriza amategeko. Niba utashyize mu bikorwa imyanzuro y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, urumva igikwiye kukubaho ari igiki? Hariho amategeko, niba rero utayubahirije ugomba guhangana n’ingaruka. Nta bundi buryo bwatuma ibi bicika uretse ubushinjacyaha. Nta yindi nzira y’ibusamo.” Biraro kandi asanga abayobozi bagize uruhare mu ikoreshwa nabi ry’umutungo wa rubanda bakwiye gushyirwaho igitutu, hanyuma bakishyura igihombo bateje. Ikifuzo cya Biraro gisa n’icyatangiye gushyirwa mu bikorwa, kuko kuva mu mwaka ushize hari abayobozi bagiye basabwa kwegura ku nshingano zabo, nyuma yo kunanirwa kugaragariza PAC icyatumye inzego bayobora zikora amakosa yagiye ateza leta ibihombo.


