Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabujije abaturage bazo gukorera ingendo mu bihugu 21 byo hirya no hino ku Isi, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RDC cyo kimwe n’ibihugu bashyizwe mu gatebo kamwe bashyizwe ku rwego rwa kane.
Leta ya Amerika isobanura ko ibihugu biri kuri uru rwego nk’ibiteje cyane ikibazo, ikindi ikaba idafite ubushobozi bwo kuba yatabara Abanyamerika babirimo mu gihe bakeneye ubufasha bwihuse.
Yabwiye abaturage bayo iti: “Aha hantu ni habi cyane, bityo mushobora kwishyira mu bibazo bikomeye mu gihe mwakwerekezayo.”
Ibihugu Amerika yasabye abaturage bayo kwirinda, birimo ibikunze kurangwamo intambara ndetse n’ibisanzwe bidacana uwaka na yo.
Usibye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibindi ni Afghanistan, Biélorussie, Birmanie, Burkina Faso, Repubulika ya Centrafrique, Haïti, Iran, Irak, Liban, Libye, Mali, Koreya ya Ruguru, u Burusiya, Somalie, Sudani, Sudani y’Epfo, Syrie, Ukraine, Venezuela na Yémen.



2 Responses
ariko se Koko Ubu muba mwabanje kugenzura?? ntabwo Ari DRC ni congo Brazzaville mujye mugenzura kbsa
Amerika yasuzugura ariko. ubuse ikindi gihugu abaturage babyuka bakarasana ntacyo bapfa so iwabo?