Polisi y’igihugu itangaza ko yatangiye gushakisha hasi hejuru ibisambo bibiri biherutse kwiba umu-agent wa MTN, Tuyisenge Jeanette, mbere yo kumuhondagura bikamusiga ari intere. Tuyisenge atuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu karere ka Gasabo. Yacuruzaga amayinite ya terefoni akanatangira serivisi za Mobile Money ku Gisimenti i Remera, ari na ho biriya bisambo byamusanze bikamuhondagura mbere yo kumucuza utwe. Amashusho bigaragara ko yafashwe na Camera y’umutekano (CCTV Camera), agaragaza uriya mugore ari kumwe n’abagabo babiri ahantu bisa n’aho ari mu rugo ariko bigaragara ko bari bamukurikiye. Umwe mu bagabo yahise amucakira bitura hasi, umugabo wa kabiri wambaye ipantaro n’ikoti ry’ikoboyi byirabura ndetse n’inkweto z’umweru atangira kumucuza ibyo yari afite, birimo amaterefoni ndetse n’amafaranga. Uretse kuba bariya bagabo barambuye uriya mugore baranamuhondaguye bamusiga ari intere. Nyuma byaje kumenyekana ko yageze iwe akiri muzima, dore ko hari abari bikanze ko biriya bisambo bitamusize amahoro. Ababonye amashusho y’ibyabaye kuri uriya mugore yashyizwe hanze n’uwitwa Samuel Baker Byansi, bababajwe cyane n’ibyabaye kuri Tuyisenge basaba inzego z’umutekano gukora ibishoboka byose biriya bisambo bigafatwa. Kugeza ubu nta wuramenya bariya bajura abo ari bo, gusa umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gaurette yemereye Bwiza.com ko bagiye gukora ibishoboka byose bariya bajura bagakurikiranwa. Ati” Ni ukuri ubu ni ubugizi bwa nabi ariko birakurikiranwa.” Hirya no hino mu gihugu hamaze humvikana abajura bibasira abatanga serivisi za Mobile Money babiba amafaranga ku materefoni, gusa ntabwo byari bimenyerewe ko babihugikana bakabambura. Mu Mujyi wa Kigali kandi hakunze kurangwa abajura batega abantu nijoro bakabambura, gusa ntabwo byari bimenyerewe ko bikorwa ku manywa y’ihangu.
Amashusho ya camera yafashwe ku wa 23 Gashyantare 2019 agaragaza ko biriya byabereye i Remera hafi na Petit-Stade, ahazwi nko kuri Dépôt yo kwa Rukara.



2 Responses
Ibisambo byibye ucuruza Mobile Money bikamusiga ari intere birahigwa bukware
Mugerageze kuko abajura bameze nabi muri serivisi za aba agent hose mugihugu,police mugerageze pe
Ibisambo byibye ucuruza Mobile Money bikamusiga ari intere birahigwa bukware
Mugerageze kuko abajura bameze nabi muri serivisi za aba agent hose mugihugu,police mugerageze pe