Umufaransa Frank Ribéry yahaye inkwenene Cristiano Ronaldo, nyuma y’uko uyu munya-Portugal atangaje ko ku bwe umukinnyi wagahawe igihembo cya Ballon d’Or ari uwatwaye igikombe cya UEFA Champions league.
Kuri ubu impaka zikomeje kuba nyinshi k’ugomba gutwara Ballon d’Or y’uyu mwaka, nyuma y’uko umwaka w’imikino wa 2024/25 ushyizweho akadomo.
Umufaransa Ousmane Dembélé nyuma yo gutwarana na Paris Saint-Germain ibikombe birimo UEFA Champions n’umunya-Espagne Lamine Yamal nyuma yo kugira umwaka udasanzwe; bari mu bakomeje kugarukwaho nk’abagomba gutoranywamo umwe uzahabwa kiriya gihembo gitangwa n’ikinyamakuru France Football.
Impaka z’ukwiye guhabwa iki gihembo zikomeje kuba nyinshi, nyuma y’uko Yamal na Espagne ye baheruka gusezerera u Bufaransa bwa Dembélé muri UEFA Nations league.
Cristiano Ronaldo ubwo kuri uyu wa Gatandatu yaganiraga n’abanyamakuru mbere y’umukino wa nyuma wa UEFA Nations league Portugal izahuriramo na Espagne kuri iki Cyumweru, yabajije uwo abona akwiye Ballon d’Or y’uyu mwaka.
Uyu rutahizamu wa Al Nassr yasubije ko adashaka gutangaza ngo ukwiye kiriya gihembo ni nde, ariko avuga ko cyakabaye buri gihe gihabwa umukinnyi watwaye UEFA Champions.
Ati: “Ku bwanjye, uwo ari we wese utwara Ballon d’Or akwiye kuba umukinnyi watwaye Champions league. Ntekereza ko iki gihembo cyataye agaciro kacyo.”
Cristiano Ronaldo yatangaje ibi, mu gihe mu mipira itanu ya zahabu yatwaye harimo uwo muri 2013 yatwaye nyamara Real Madrid yakiniraga icyo gihe nta gikombe cya UEFA Champions league yatwaye.
Icyo gihe Bayern Münich ni yo yari yatwaye iki gikombe, ndetse abenshi bemeza ko Franck Ribéry yakabaye ari we watwaye Ballon d’Or.
Uyu Mufaransa na we asa n’uwabishimangiye; ndetse yifashishije urubuga rwe rwa Instagram yasetse ibyatangajwe na Cristiano Ronaldo.
Ati: “Ngo ukeneye gutwara UEFA Champions league kugira ngo utware Ballon d’Or ?”
Ubutumwa bwa Ribéry bwari bukurikiwe na emojis zo guseka.
Biteganyijwe ko Ballon d’Or y’uyu mwaka izatangwa ku wa 22 Nzeri.


